Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben yateguje indirimbo yakoranye na Jose Chameleone avuga ko izasohoka vuba kandi ari indirimbo nziza cyane.
Ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cya summer country tour The Ben yagize umwanya wo kuganira n’itangazamakuru avuga ku mishinga iri mbere irimo indirimbo zitandukanye yakoranye n’abahanzi barimo Jose Chameleone uherutse gutangaza ko amukunda cyane.
Yagize ati: “Mbararitse indirimbo yanjye na Chameleone izasohoka mbere y’iya Diamond Platinumz, ni indirimbo mbararitse kubera ko iteye ubwoba ni nziza cyane.”
The Ben avuze ibyo mu gihe mu ntangiriro za Kamena 2026, Ubwo Jose Chameleone aheruka mu Rwanda yatangaje ko ari umukunzi ukomeye w’ibihangano bya The Ben kandi yari yazanywe no kumushyigikira mu bitaramo azakorana na mugenzi we Bruce Melodie.
Agaruka ku zindi ndirimbo zirimo iyo yakoranye na Mbonyi imaze imyaka igera muri ibiri itegujwe The Ben yavuze ko indirimbo igihari kandi izasohoka ariko icyatumye ikomeza gutinda ari uko bagiye baburana.
Ati: “Mbonyi turaburana cyane. Iyo anshatse arambura namushaka nkamubura twese turi abantu bahora bahuze cyane ariko kubera ko ari umwe mu nshuti zanjye magara, ndabizi ko igihe cya nyacyo kizagera indirimbo isohoke.”
Akivuga ku mishinga afite mu 2026, The Ben yavuze ko nk’uko bisanzwe Abanyarwanda bagomba gutangirana umwaka na we batarama muri ‘The New year Groove’ avuga ko ibyo we n’ikipe ye bari gutegura ari agaseke keza kabereye Abakunzi b’umuziki mu Rwanda. Muri iyo mishinga kandi The Ben yavuze ko nubwo indirimbo ye na Diamond Platinumz bayiteguje ikaba itarajya hanze ariko biteganyijwe ko bazayisohora muri uyu mwaka wa 2026.
The Ben avuga ko ubufatanye bwe na Bruce Melodie abifata nk’urugero rwiza kuri barumuna babo kuko akenshi bikorwa ari uburyo bw’ubufatanye n’ubumwe bw’abahanzi bityo bikwiye kwigirwaho kandi bo ubwabo bakirengagiza iby’ababahanganisha nubwo nabyo avuga ko ntacyo bitwaye.
Mu gihe urugendo rw’ibitaramo bya ‘summer country tour’ The Ben yasezeranyije abantu batuye Nyagatare ko ibyishimo yatanze muri Musanze najye i Nyagatare bizikuba karindwi.

