Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko yatawe muri yombi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Cape Town International Airport giherereye muri Afurika y’Epfo nyuma yo gufatanwa Sikorupiyo 150 nzima zifite ubumara yari yahishe mu mizigo ye.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Citizen, uyu mugabo yafashwe nyuma y’ikorwa ry’umukwabu ryakozwe n’ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa n’ibinyabuzima, rifatanyije n’ikigo cya CapeNature.
Amakuru yatanzwe na polisi yo kuri icyo Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Cape Town International Airport agaragaza ko abashinzwe umutekano bari bahawe amakuru y’uko hari umugenzi wari utwaye Sikorupiyo mu buryo butemewe n’amategeko. Nyuma yo kumenya imyirondoro ye no kumukurikirana ku kibuga cy’indege, basatse imizigo ye basangamo izi Sikorupiyo zihishe hagati y’imyenda yari yitwaje.
Uyu mugabo yahise ashinjwa gutunga inyamaswa zo mu gasozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima muri Afurika y’Epfo.
Sikorupiyo zafashwe zahise zijyanwa mu kigo cyihariye gicungwa na CapeNature kugira ngo zibungabungwe mu gihe iperereza rigikomeje. Abayobozi b’ikigo CapeNature bavuga ko agaciro kazo ku isoko kataramenyekana.
Abahanga bavuga ko ku Isi hari amoko arenga 2,500 ya Sikorupiyo, yose akaba afite ubumara. Icyakora, hagati ya 30 na 50 gusa ni yo ifite ubumara bukomeye bushobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’umuntu.
Akenshi umuntu urumwe na Sikorupiyo agira ububabare, gutukura cyangwa kubyimba aho yarumwe, ariko amoko amwe yazo ashobora gutera ibibazo bikomeye by’imyakura, umutima cyangwa ubuhumekero.
Uyu mugabo biteganyijwe ko yitaba urukiko rwa Bellville Magistrate’s Court kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026 kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho.
Yanditswe na Niyirora Théogène