Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Sinogenda ntashimye’ agiye gutaramira muri Suède mu iserukiramuco rihateganyijwe ryiswe Ganza Africa Nordic Festival.
Ishimwe agiye kuhataramira mu iserukiramuco ryiswe ‘Ganza Africa Nordic Festival’ ryateguwe n’abatuye mu bihugu bitandukanye byo mu Majyaruguru y’Umugabane w’u Burayi (Nordic) biganjemo Abanyarwada rizaherekeza ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 32.
Ni iserukiramuco ryateguwe na sosiyete ya Ole Entertainment ku bufatanye n’abandi BanyaAfurika batuye mu bihugu byo mu Karere ka Nordic birimo Sweden, Norway, Denmark, Finland na Iceland ndetse na Ambasade y’u Rwanda muri Suède bagamije gufasha Abanyafurika batuye muri ibyo bihugu gusigasira umuco gakondo w’ibihugu bakomokamo.
Mu mashusho magufi ari ku mbuga nkoranyambaga z’abategura icyo gitaramo, Josh Ishimwe yateguje abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batuye muri ibyo bihugu abasaba kuzitabira kuko azabataramira bigatinda.
Muri ayo mashusho Josh Ishimwe atangira aririmba indirimbo ati: “Hobe Hobe ab’iwacu muraho, Muraho cyane abantu bo muri Sweden ndabasuhuje. Ndetse abantu bose bo muri Nordic ndabasuhuje, ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa Nyakanga tugiye kujyamo hari igitaramo kidasanzwe cya Ganza Africa Nordic Festival gifatanyijwe n’umunsi wo Kwibohora muzaze dutarame.”
Akomeza aca amarenga ko bizaba ari ibihe byo kunezerwa ariko azabaririmbira iyo bakunda cyane Sinogenda ntashimye ati: “Ni igitaramo cyiza kizadufasha kwishimira kwibohora 32, ariko tunashima ntabwo tuzagenda tudashimye rwose, ndabakumbuye tuzabonane icyo gihe.”
Umuyobozi wa Ole Entertainment, unakurikirana imyiteguro y’iri serukiramuco, Kijyana Yves Peter, yabwiye Imvaho Nshya ko impamvu bahisemo gutumira Josua ari uko afite umwihariko wo guhuza injyana gakondo n’indirimbo ziramya Imana.
Ati: “Josua twamuhisemo nk’umuhanzi uririrmba gakondo ariko akanaririmba indirimbo ziramya Imana, akenshi usanga iyo hakozwe ibitaramo bitari iby’ivugabutumwa abantu bo mu nsengero biheza, ugasanga batisanga muri sosiyete aho abantu bahurira bakishima. Twamutumiye rero kugira ngo azabafashe kwisanga muri sosiyete kandi n’abakunda gakondo bishime.”
Uretse Josh Ishimwe muri iryo serukiramuco abategura icyo gitaramo bavuga ko hari n’undi muhanzi uri mu bakomeye watumiwe ari we Toussaint Chiza, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wanatwaye ibihembo bikomeye mu muziki birimo iserukiramuco ryitwa ‘Melodie Festival’ ritegurirwa muri Suède n’ibindi byinshi.
Biteganyijwe ko iserukiramuco rya ‘Ganza Africa Nordic Festival’ rizaba tariki 4 Nyakanga 2026, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
