U Rwanda mu bihugu bizabona kuri miliyari 294 Frw zagenewe abahinzi 
Imibereho

U Rwanda mu bihugu bizabona kuri miliyari 294 Frw zagenewe abahinzi 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 4, 2026

Abahinzi bo mu Rwanda bari mu bungutse amahirwe yo kubona inkunga muri miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika (miliyari zisaga 294 z’amafaranga y’u Rwanda) zashyizweho mu kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu bice by’icyaro. 

Iyo nkunga kandi yitezweho gufasha abahinzi bo muri Kenya, Tanzania na Uganda nk’uko byashimangiwe na Visi Perezida wa IFAD, Dr Mukeshimana Géraldine ku wa 2 Nzeri ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Inama yiga ku guteza imbere uruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika (AFS 2026) iteraniye i Kigali. 

Iyi gahunda yatangijwe ku bufatanye bw’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD) na Equity Group, ku bufatanye n’Ikigega CGF, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ya Finland, Ikigega Nordic Development Fund, Denmark n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Iyo nkunga yitezweho gushyigikira imishinga y’abahinzi bato 260 000 ndetse n’ibigo bito n’ibiciriritse birenga 500 byo mu Rwanda, muri Kenya, Uganda na Tanzania mu gihe cy’imyaka 12 iri imbere.

Dr. Mukeshimana yagize ati: “Hafi 60% by’ubushobozi bw’ingenzi bwa IFAD bishorwa hano muri Afurika. Ikindi kandi muri iyi nama dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, dutangaje inkunga ya miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika mu kongerera abahinzi bo muri Kenya, Tanzania, u Rwanda na Uganda ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Iyo nkunga yatangajwe mu gihe IFAD yemeye gutanga indi nkunga ya miliyoni 21 z’amadolari ya Amerika binyuze mu masezerano y’ubufatanye isinyana na Banki ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Nzeri, mu kurushaho kwagura amahirwe y’igishori kigenerwa abahinzi borozi mu Rwanda. 

Dr. Mukeshimana yashimangiye ko izo gahunda zombi zikubiye mu mishinga yagutse ya IFAD yo gushyigikira iterambere n’urwego rw’imari rw’abaturage mu kugabanya ingorane ziba mu ishoramari ndetse ni kurushaho gukusanya igishoro cy’abikorera mu ruhererekane rw’ibiribwa. 

Yongeyeho ko Leta za Afurika ziza ku ruhembe rw’imbere mu rugamba rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ariko ko gutanga inkunga mu rwego rw’imari ubwabyo bidahagije kugira ngo uyu mugabane ugere ku ishoramari ryose ukeneye. 

Yagize ati: “Ubushobori butangwa na Leta bukwiye gukoreshwa mu buryo buteguye neza hagamijwe gukuraho inzitizi, kugabanya ingorane ndetse no gufungura igishoro cy’urwego rw’abikorera. Mu by’ukuri, twe ibyo dukora byagaragaje ko imishinga irimo uruhare rw’abikorera yinjiza agatubutse ku kigero kiri hejuru ya 64%, bikaba byikubye inshuro enye ugereranyije n’imishinga itarimo uruhare rw’abikorera.”

Yagaragaje kandi ko IFAD ikomeje gukorana na za Guverinoma ndetse n’abikorera mu gushora imari mu ruhererekane rw’ibiribwa n’ubuhinzi hakiri kare, aho inzitizi ziba zikiri nyinshi kandi umusaruro n’amahirwe yo guhindura ubuzima bikaba biri hejuru cyane. 

Yakomeje agaragaza ko iyo uhuje gutanga inkunga cyangwa inguzanyo, hakabaho gusangira ibyuho n’ibihombo, gutanga ubufasha bwa tekiniki, ubwo bufatanye burushaho kwagura amahirwe yo kugera ku nguzanyo by’umwihariko kuri ba rwiyemezamirimo bo mu cyaro, abahinzi baciriritse ndetse n’urubyiruko n’abagore.  

Dr. Mukeshimana yanagaragaje ko IFAD iri hafi gutangaza indi nkunga ya miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika agamije gushyigikira iterambere ry’ubuhinzi buto n’ubuciriritse bushingiye ku buhinzi. Yagaragaje kandi ko inkunga ya IFAD itagarukira gusa ku kongera umusaruro w’ubuhinzi gusa ahubwo inashyigikira uruhererekane rwose rw’ibikenewe ngo umusaruro w’ubuhinzi utange inyungu kandi ube ufite ubudahangarwa. 

Yavuze ko banafasha ibikorwa remezo bijyanye n’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’umusaruro wabwo, bashyigikira ibikoresho n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu buhinzi, bagashyigikira kongera ubumenyi muri urwo rwego ndetse bakanahuza abahinzi n’amasoko y’umusaruro wabo.

Yagaragaje ko Afurika yamaze kugaragaza ko guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa bishoboka, ko igikenewe kuri ubu ari ukongera imbaraga, gushyira mu ngiro ibisabwa ku muvuduko ukenewe mu kwimakaza ubuziranenge mu bikorwa byose. 

Hagati aho, ku mugoroba wo ku wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Dr. Mukeshimana na Madamu Nardos Bekele-Thomas, Umuyobozi w’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), byibanze ku kurushaho kwimakaza ubufatanye bugamije kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika, umutekano w’ibiribwa ndetse no kubaka ubudahangarwa. 

Hari nyuma y’ibiganiro yagiranye n’urubyiruko rwa Afurika rwitabiriye Inama ya 20 yiga ku ruhererekane rw’ibiribwa n’ubuhinzi muri Afurika (AFS 2026), aho yashimangiye ko Leta zifite uruhare rukomeye mu gushyigikira abafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibiteza imbere uruhererekane rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika. 

Yavuze kandi ko uru rwego rwagutse cyane ku buryo buri wese yabonamo amahirwe bitewe n’ibyo akunda gukora mu guharanira ko ibiribwa bifatwa nk’ubuzima bwite bwa muntu birushaho kongerwa no kuboneka mu buryo burambye. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA