U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano yo gukuriranaho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi n’iz’abakozi ba Leta, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abayobozi no gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Armenia Ararat Mirzoyan, aho bitabiriye inama ya 81 y’Inteko Rusange ya Loni ya y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda na Armenia ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho. Ni ibihugu bito mu buso, bifite umutungo kamere muke kandi byose byagize amateka mabi ya Jenoside.
Armenia ifite ibyo kwigira k’u Rwanda mu rwego rw’imiyoborere myiza, aho rufatwa nk’igihugu cy’icyitegererezo ku bihugu byinshi.
Armenia ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kirometero 26 743, aho giherereye mu gace k’imisozi izwi nka Caucasus itandukanya u Burayi na Aziya.
Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 3,1, kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, nubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n’ibihugu birimo Turukiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.
Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y’igihe kirekire, abarwa kuva mbere y’ivuka rya Yesu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buringaniye, aho umusaruro mbumbe wacyo ugera kuri miliyari 31,8 z’amadolari y’Amerika.



