U Rwanda na Kenya byiyemeje kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’inzego zitandukanye mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi, ukaba ari umwanzuro wagarutsweho mu ruzinduko rwa Amb. Fidelis Mironko, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububnyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) itsinda ryari rimuherekeje.
Inzego z’ubufatanye zagarutsweho muri urwo ruzinduko harimo izo Amb Mironko yasuye nk’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya (NDC), Ishuri ryigisha Imiyoborere muri Kenya (KSG) ndetse n’Ishuri Rikuru ryigisha Ububanyi n’Amahanga.
Mu Ishuri Rikuru ryigisha Imiyoborere, Amb. Mironko n’itsinda ryamuherekeje muri urwo ruzinduko rwabaye mu cyumweru gishize, bagenzuye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ateganywa hagati y’urwo rwego n’Ikigo gihugura Abakozi ba Leta mu Rwanda (Rwanda Management Insitute/RMI).
Biteganyijwe ko aya masezerano nasinywa azafasha mu guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye, amahugurwa ya kinyamwuga, kongera ubushobozi bw’abakora mu nzego za Leta zitandukanye ndetse n’ibigo byo mu bihugu byombi bikigiranaho.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ryigisha Abayobozi muri Kenya, Prof. Nura Mohamed yavuze ko iryo shuri rigira uruhare rukomeye mu kubakira ubushobozi abakozi ba Leta mu kubafasha kwihuta mu gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga serivisi zihamye, byose bikaba bitanga umusaruro ku iterambere ry’Igihugu.
Intumwa z’u Rwanda zanasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye ahitwa Karen, aho zakiriwe n’Umuyobozi waryo Lt. Gen. Juma Mwinyikai wabasobanuriye inshingano zaryo, amasomo ryigisha ndetse n’uruhare ritanga mu kubaka ubushobozi bw’abayobozi bakuru mu Ngabo za Kenya.
Yababwiye ko iryo shuri rinatanga ubumenyi ku basirikare baturutse mu bihugu bitandukanye, anahamya ko hari n’abasirikare bakuru b’u Rwanda baryizemo kimwe n’abandi bakozi baturutse muri Minisiteri n’ibindi bigo bitandukanye bya Leta y’u Rwanda.
Amb. Mironko yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubunararibonye bwa Kenya mu guteza imbere imiyoborere ihamye no kubaka ubushobozi bw’inzego, bityo bikwiriye ko impande zombi zirushaho gufatanya no kurebera hamwe inzego z’ubutwererane mu bijyanye n’ubuyobozi, kubaka ubushobozi bw’abakozi, ubucuruzi, umutekano n’igisirikare ndetse na gahunda zihuriweho z’uburezi.
Ubwo basuraga Ishuri Rikuru ryigisha Ububanyi n’Amahanga, intumwa z’ Rwanda zasobanuriwe uburyo Kenya itanga amahugurwa mu bya dipolomasi ndetse n’uburyo bazamura ubumenyi bw’umwuga mu mirimo ya Leta. Ibiganiro bagiranye byibanze ku guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye no kwigira ku mikorere y’iryo shuri.
Impande zombi ziyemeje gukomeza gushyigikira umubano uzira amakemwa hagati y’ibihugu byombi, ndetse zinagaragaza ukwiyemeza mu kurushaho kwagura ubumenyi n’ubunararibonye binyuze mu kubihererekanya no kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’ibihugu byombi binyuze mu mahugurwa y’ibya dipolomasi, imitangire ya serivisi za Leta no mu kongerera abakozi ubushobozi.
