U Rwanda na Pakistan byakoranye ubucuruzi bwa miliyari hafi 350 Frw mu myaka 3
Politiki

U Rwanda na Pakistan byakoranye ubucuruzi bwa miliyari hafi 350 Frw mu myaka 3

ZIGAMA THEONESTE

September 24, 2026

Hagati y’Umwaka wa 2023 na 2025, u Rwanda na Pakistan byakoranye ibikorwa by’ishoramari n’ubucuri bifite agaciro ka miliyoni 236,4 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 349 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati yabyo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Muganza, yabikomeje kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2026, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ihuriweho y’abashoramari n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda na Pakistan, yiswe Rwanda-Pakistan Investment Forum 2026.

Juliana Muganza yavuze ko nubwo ubucuruzi bw’ibihugu byombi bumaze kugera kuri miliyoni 236.4 z’amadolari mu gihe cy’imyaka itatu, iyi mibare igaragaza ko hakiri amahirwe menshi yo kwagura umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Pakistan.

RDB yagaragaje hagati ya 2023 na 2025 kandi u Rwanda rwakiriye imishinga irindwi y’ishoramari yaturutse muri Pakistan, ifite agaciro karenga miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 2,9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muganza yavuze ko u Rwanda na Pakistan bifitanye umubano wa dipolomasi umaze igihe, ariko ko hakenewe kuwuhinduramo ubufatanye bufatika mu bucuruzi, ishoramari n’imikoranire hagati y’abikorera.

Yagaragaje ko Pakistan ishobora kubona mu Rwanda amahirwe arenze isoko ry’abaturage b’igihugu ubwacyo, kuko u Rwanda rushobora kuba irembo ryo kugera ku masoko yo mu karere no muri Afurika.
Ati: “Abashoramari bakwiye kubona ko u Rwanda ari irembo ryo gucuruzanya n’akarere ruherereyemo, ntibarubone nk’urutuwe n’abaturage miliyoni 14 gusa.”

Yunzemo ati: “Ibicuruzwa bivuye i Kigali bishobora kugera ku baguzi barenga miliyoni 80 bari mu ntera ya kilometero 500, mu gihe isoko rusange ry’Afurika (AfCFTA) ritanga amahirwe yo kugera ku isoko ry’abantu bagera kuri miliyari 1.4 muri Afurika.

RDB yanagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 9.4% mu 2025, naho mu gihembwe cya kabiri cya 2026 na bwo buzamuka ku gipimo cya 9.4%, bitewe ahanini n’izamuka ry’inganda, ubuhinzi n’inganda zitunganya umusaruro, ubwubatsi na serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Yagize ati: “Iri terambere rikomeje gukurura ishoramari. Mu mwaka wa 2025 wonyine, u Rwanda rwakiriye ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2.62 z’amadolari ya Amerika, binyuze mu mishinga igera hafi kuri 800, iteganyijwe gutanga imirimo irenga 38 000.”

Mu rwego rwo kurushaho kwagura ubucuruzi, Muganza yagaragaje inzego zitandukanye z’u Rwanda na Pakistan bashobora gukorana.

Ati: “ U Rwanda na rwo rurimo gushora imari kugira ngo rufashe ayo mahirwe kugerwaho. Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali ndetse n’iterambere bigaragaza urwego u Rwanda rushaka kugeraho mu rwego rwo kuba ihuriro ry’akarere.

Mu gihe kizaza, ubushobozi bw’ikibuga cy’indege buteganyijwe kugera ku bagenzi miliyoni 14 ku mwaka. Iki kibuga kirimo gutezwa imbere nk’umusingi w’uruhererekane rwagutse rw’ubucuruzi, gutwara no gukwirakwiza ibicuruzwa, ubukerarugendo n’ishoramari.”

Muganza yavuze ko RDB yiteguye gufasha abashoramari muri buri cyiciro cy’urugendo rw’ishoramari, kuva ku bitekerezo no gushinga ikigo, kugeza ku ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, kuwagura no kongera gushora imari.

Yagize ati: “Binyuze muri One Stop Centre, RDB ifasha abashoramari mu kubona serivisi zirimo kwandikisha ibigo, kubona impushya n’ibyangombwa, kubona amakuru ku byerekeye amahirwe y’ishoramari no guhuza abashoramari n’inzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda.”

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Naeem Khan yavuze igihugu cye kizakomeza gushora imari mu Rwanda ko ubu abashoramari bacyo batangiye iyo nzira.

Yavuze ko ibicuruzwa by’u Rwanda birimo icyayi, ikawa, soya n’ibindi abaturage ba Pakistan bakunda kandi bakomeje uburyo bwo kongera ingano y’ibyoherezwayo. Yashimangiye ko kandi igihugu kibona u Rwanda nk’ahandu heza ho gushora imari.

Yagize ati: “ Abanyarwanda na bo bakwiye gushyira Pakistan mu gahunda zabo z’ubukerarugendo, kandi ibigo bikora ubukerarugendo bishobora kugira uruhare rukomeye muri ibi. U Rwanda rugenda ruba ihuriro ry’uburezi.

Mushobora gushinga hano ibigo byanyu byigenga by’uburezi, cyangwa mugafatanya n’amashuri makuru ya hano ndetse n’ibindi bigo by’uburezi. None se kuki bitashoboka? Twagombye kugira na za kaminuza zo muri Pakistan hano mu Rwanda.”

U Rwanda na Pakistan byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bucuruzi

Muri iyo nama ya Rwanda-Pakistan Investment Forum 2026, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Antoine Marie Kajangwe, Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan basinye y’ubufatanye mu bijyanye mu bucuruzi, agamije gushimangira ubucuruzi n’ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na Pakistan.

RDB yavuze ko ayo  masezerano azafasha kurushaho koroshya ubucuruzi, guteza imbere ubufatanye hagati y’ibigo by’ubucuruzi by’ibihugu byombi, imishinga ihuriweho ndetse n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ubwo bufatanye buzibanda kandi mu zindi nzego zirimo inganda zitunganya umusaruro ibikoresha bitandukanye, imyenda n’imyambaro, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’ubwikorezi.

Aya masezerano aje mu rwego rwo kongera imikoranire y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Pakistan, no gufasha abikorera bo muri ibyo bihugu kurushaho kubona amahirwe yo gukorana no kwagura ibikorwa byabo.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB Muganza Juliana yasagaragaje ko u Rwanda rwiteguye korohereza abashoramari bo muri Pakistan
Abashoramari bo mu Rwanda na Pakistan baganiriye ku bufatanye mu ishoramari
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda Naeem Khan yasabye Abanyapakistan gukomeza gushora imari mu Rwanda

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA