U Rwanda na Ukraine byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi
Politiki

U Rwanda na Ukraine byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi

ZIGAMA THEONESTE

September 23, 2026

U Rwanda na Ukraine byasinye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi, mu rwego rwo  koroshya ingendo z’abayobozi no gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Ukraine, Andrii Sybiha, aho bitabiriye inama ya 81 y’Inteko Rusange ya Loni ya  y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York.

Abaminisitiri bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ukraine.

Umubano w’Ibihugu byombi umaze imyaka irenga 30

U Rwanda na Ukraine byatangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi ku wa 8 Nzeri 1993. Mu myaka ya vuba, umubano w’ibihugu byombi warushijeho kwaguka, cyane cyane mu bijyanye na dipolomasi, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga n’ubufatanye mu nzego mpuzamahanga.

Muri Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine wariho icyo gihe, Dmytro Kuleba, yagiriye uruzinduko rwa mbere rw’akazi mu Rwanda mu mateka y’uwo mubano w’ibihugu byombi. 

Muri urwo ruzinduko, Ukraine n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ashingiye ku biganiro bya politiki hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi. 

Muri Mata 2024, Ukraine yafunguye ku mugaragaro Ambasade yayo i Kigali, intambwe Ukraine yavuze ko izatanga imbaraga nshya ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Ukraine byagiranye bwa mbere ibiganiro bya politiki hagati ya za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga. Icyo gihe impande zombi zasuzumye uko umubano wazo uhagaze n’ahakenewe kongerwa ubufatanye, zirimo ubukungu n’izindi nzego z’inyungu zihuriweho. 

Ubufatanye mu nzego zitandukanye

Ukraine ivuga ko u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi igenda yongera umubano na bo muri Afurika. Muri Mata 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yongeye guhura na Amb. Nduhungirehe, baganira ku kongera umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu miryango mpuzamahanga no kwagura ubufatanye mu bukungu.

Muri ibyo biganiro, impande zombi zagarutse no ku mahirwe y’ubufatanye mu mutekano, ubuhinzi n’ishoramari.

Ku bijyanye n’ubucuruzi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine igaragaza ko mu 2021 ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’ibihugu byombi bwari bufite agaciro ka miliyoni 2 188 z’amadolari ya Amerika. 

Ukraine yoherezaga cyane cyane u Rwanda ibikomoka ku mavuta y’ibimera n’amatungo, ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa, mu gihe u Rwanda rwohereza icyo gihugu ibirimo icyayi na kawa. 

Ku ruhande rwa dipolomasi, ibihugu byombi kandi byagiye bihurira mu bikorwa mpuzamahanga, birimo mu Muryango w’Abibumbye, aho biganira ku bibazo by’umutekano, amahoro n’ubufatanye mpuzamahanga.

U Rwanda na Ukraine byemeranyijwe gukoriraho Viza abafite Passport ya Depolomasi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA