Umubano mu bya Dipolomasi hagati y’u Rwanda na Uzbekistan
Politiki

Umubano mu bya Dipolomasi hagati y’u Rwanda na Uzbekistan

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 19, 2026

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uzbekistan byatangije ku mugaragaro umubano mu bya dipolomasi nyuma y’isinywa ry’itangazo rihuriweho rishimangira itangizwa ry’uwo mubano ndetse n’amasezerano atangiza ibiganiro bya Politiki.

Iryo tangazo n’amasezerano byashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uzbekistan Bakhtiyor Saidov.

Abayobozi bombi bahuriye mu Nama ya Antalya yiga kuri Dipolomasi yateraniye muri Turikiya, aho batangije urwo rugendo rushya rw’ibihugu byombi rugamije by’umwihariko kwimakaza ubufatanye mu bya dipolomasi, ubucuruzi, ishoramari n’uburezi.

U Rwanda rubaye igihugu cya 167 Ubekistan itangijemo umubano mu buryo bwemewe, ikaba ari intambwe ikomeye icyo gihugu giteye mu kurushaho kwagurira umubano wacyo mu bihugu bya Afurika. Amasezerano yashyizweho umukono yitezweho kurushaho kwagura ibiganiro bya Politiki hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi ndetse na Guverinoma zombi muri rusange.

Iyi ntambwe ijyanye na gahunda y’u Rwanda yo kurushaho kwagura umubano n’ubutwererane mu bya dipolomasi mu bihugu bitandukanye, aho mu gihe kitageze no ku mwaka rumaze gutangiza umubano na Denmark, rusinya amasezerano y’ubutwererane mu mahoro na Ukraine, rurushaho kwagura ubufatanye n’u Buhindi, Kyrgyzstan, Oman ndetse ubu rwageze i Tashkent (Umurwa Mukuru wa Uzbekistan) iherereye muri Aziya yo Hagati.  

Ku ruhande rwa Uzbekistan, gutangiza umubano n’u Rwanda ni indi ntambwe itewe nyuma y’uko iki gihugu kiwutangije n’u Burundi muri Nzeri 2024. Guverinoma ya Uzbekistan ihamya ko Perezida Shavkat Mirziyoyev yiyemeje kurushaho kwimakaza umubano n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, akaba ari intambwe izakomeza gutera gahoro gahoro.

Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Pakistan biyemeje gukomeza ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA