U Rwanda ntirukwiye guhora ruregwa ibibera muri RDC- Amb. Nduhungirehe
Politiki

U Rwanda ntirukwiye guhora ruregwa ibibera muri RDC- Amb. Nduhungirehe

ZIGAMA THEONESTE

October 29, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibibazo bya politiki n’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikwiye gukemurwa n’Abanye-Congo, ashimangira ko u Rwanda rudakwiye guhora rushinjwa ibibera muri icyo gihugu.

Ibi yabivugiye i Moscou mu Burusiya, mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), mu gihe yari yitabiriye inama ihuza u Burusiya na Afurika, ku wa Gatatu tariki y 28 Ukwakira 2026.

Ni mbere y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ibihano bishya kuri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’ikigo cy’imari cy’Urwego rw’Umutekano (Zigama CSS), zibishinja gufasha umutwe wa M23.

Nduhungirehe yavuze ko ibibazo bya politiki n’umutekano biri muri RDC, ari iby’icyo gihugu, ashimangira ko u Rwanda rutagomba guhora rugirwa nyirabayazana w’ibibera muri Congo.

Yagize ati: “U Rwanda ntirukwiye guhora rugirwa urwitwazo ku bibera muri Congo, iteka ryose.”

RDC imaze imyaka igera kuri 30 ihanganye n’amakimbirane n’intambara, harimo n’imirwano ihanganishije ingabo zayo n’umutwe wa M23 muri iki gihe.

Guverinoma ya RDC n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bashinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe, ariko u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego.

Mu 2025, ibikorwa bya gisirikare bya M23 byatumye uwo mutwe ugenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Imijyi ya Goma n’uwa Bukavu, kugeza n’ubu. 

Imirwano irakomeje nubwo mu Ukuboza k’umwaka ushize u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro yashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije guhagarika intambara.

Nduhungirehe yanenze ibirego bya Kinshasa bivuga ko uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, ari umuntu ukorera u Rwanda, nyuma y’aho atangaje ko yiyemeje gufatanya na M23 muri uku kwezi, uwo mutwe wihuje n’indi mitwe iharanira impinduka muri icyo gihugu ishinga ihuriro ryiswe FRN, iyoborwa na Kabila.

Yavuze ko icyo ari ikibazo cya politiki kigomba gukemurwa n’Abanye-Congo ubwabo, binyuze mu nzira za politiki.

U Rwanda, ruvuga ko ruhanganye n’iterabwoba rituruka ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, irimo n’ifitanye isano n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari mu mutwe wa FDLR.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA