U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko mu kwemeza ubuziranenge bw’indege no kunoza umutekano w’ingendo z’indege za gisivili.
Aya masezerano y’ubwumvikane (MoU) yashyizweho umukono n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Indege za Gisivili (RCAA) n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe Indege za Gisivili (CAAC), agamije kongera imikoranire mu bya tekiniki no kunoza imikorere y’inzego zishinzwe kugenzura urwego rw’indege muri ibyo bihugu byombi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col. Claudien Ntirenganya, yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo ubufatanye n’u Bushinwa, agaragaza ko aya masezerano ari intambwe nshya mu gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Twiyemeje kurushaho guteza imbere imikoranire yacu. Uyu munsi, ntiturimo gusinya inyandiko gusa, ahubwo turimo gukomeza ubucuti hagati y’ibihugu byacu byombi no gushora imbaraga mu kugira ikirere kirushaho kugira umutekano ku bagenzi bose bagenda mu ndege zacu.”
Yagaragaje ko umutekano w’indege ushingira ku cyizere cy’uko indege zujuje ibisabwa, abapilote bafite impushya zibemerera gukora akazi kabo ndetse n’ibibuga by’indege bifite umutekano uhagije.
Yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho, ari ngombwa ko inzego zishinzwe kugenzura iby’indege zikorana kandi zigahana ubumenyi n’ubunararibonye.
Ubufatanye buzibanda ku mutekano n’ubuziranenge bw’indege
Aya masezerano ateganya ko inzego zombi zizongera ubufatanye mu kwemeranya ku byangombwa, ibyemezo n’impushya bijyanye n’indege, hagamijwe kugabanya gusubiramo igenzura rimwe no koroshya imikorere.
Azanafasha mu guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye mu bugenzuzi bw’indege, cyane cyane mu kureba niba zujuje ibisabwa kugira ngo zemererwe kuguruka (airworthiness certification).
Byitezwe kandi ko ubufatanye mu bya tekiniki buzongera ubushobozi bw’inzego z’ibihugu byombi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga indege za gisivili, binyuze mu gusangira ubumenyi no gufatanya mu bugenzuzi, harimo n’uburebana n’ubuziranenge bw’indege.
U Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubwikorezi n’ibikorwaremezo.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 55
U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye ku wa 12 Ugushyingo 1971, umaze kwaguka ukagera mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibikorwaremezo. Mu myaka 55 ishize, ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano agamije kongera ubufatanye no gushyigikira iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira uyu mubano, muri Nyakanga 2018, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, rukaba ari rwo rwa mbere rw’umukuru w’icyo gihugu. Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuzima, uburezi n’ibikorwaremezo.
Muri Nzeri 2024, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama ya Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC) yabereye i Beijing mu Bushinwa, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jinping. Muri iyo nama, umubano w’ibihugu byombi wazamuwe ukagera ku rwego rw’ubufatanye bwagutse kandi bufite intego z’igihe kirekire (Comprehensive Strategic Partnership), hagamijwe kurushaho kwagura imikoranire mu nzego z’ingenzi z’iterambere.
Mu rwego rw’ubukungu, ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bukomeje kugira uruhare mu mubano w’ibihugu byombi. Imibare yatangajwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda igaragaza ko agaciro k’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2024 kageze kuri miliyari 4.76 z’amayuwani y’u Bushinwa. Ubu bucuruzi bukubiyemo ibicuruzwa n’ibikorwa by’ubucuruzi impande zombi zihanahana.
U Bushinwa kandi bugira uruhare mu mishinga y’ibikorwaremezo mu Rwanda,harimo kwagura ry’Ibitaro bya Masaka, umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II n’imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi.
Ibigo by’Abashinwa na byo byagiye bigira uruhare mu iyubakwa no kuvugurura imihanda, ndetse no gushora imari mu bikorwa by’inganda n’izindi nzego z’ubukungu.
Ubufatanye mu buzima na bwo ni imwe mu nkingi z’uyu mubano. Guhera mu 1982, ibihugu byombi byagiranye amasezerano yatumye u Bushinwa bwohereza mu Rwanda amatsinda y’abaganga afasha mu bikorwa by’ubuvuzi.
Byongeye kandi, kuva mu 1976, u Bushinwa bwagiye butanga buruse ku Banyarwanda biga mu mashuri makuru na za kaminuza, mu mashami arimo siyansi, ubwubatsi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.
Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Indege za Gisivili (RCAA) n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe Indege za Gisivili (CAAC) aje yiyongera ku zindi gahunda z’ibihugu byombi zo kwagura imikoranire mu bya tekiniki no guhererekanya ubumenyi.
Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu kwemeza ubuziranenge bw’indege, kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga indege za gisivili, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, ndetse no koroshya imikoranire mu kwemeza ibyemezo n’ibyangombwa bijyanye n’indege.
Ubu bufatanye bufite akamaro mu gihe umutekano w’ingendo zo mu kirere usaba ko ibihugu n’inzego zibishinzwe bikomeza gukorana, bigasangira amakuru n’ubumenyi, kandi bikubahiriza amahame mpuzamahanga agenga umutekano w’indege.


