Abanyamwuga mu bijyanye n’o kubungabunga ishyinguranyandiko bagaragaje ko bagifite imbogamizi y’ubumenyi buke mu bijyanye n’uko babungabunga umurage w’amajwi n’amashusho mu buryo bw’ikoranabuhanga kuburyo utakwangirika.
Ni bimwe mu byagarutsweho tariki 27 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kuzirikana no kubungabunga umurage w’amajwi n’amashusho.
Bashimangira ko kubona ubumenyi buhangije bw’uko babika umurage w’amajwi n’amashusho mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo amakuru abitseho atasibama byafasha kusigira amakuru ibinyejana bizakurikiraho.
Bahizi Jean Baptiste Kennedy ukora mu rwego rw’Ubwiteganyirize rw’u Rwanda (RSSB), mu Ishami ry’ishyinguranyandiko n’isomero agaragaza ko mu mbogamizi zikigaragara mu kubika neza umurage ubitse mu majwi n’amashusho harimo n’ubuke bwabafite ubwo bumenyi.
Yagize ati: “Kuba inyandiko yashyirwa mu majwi n’amashusho na bwo ni ubundi buryo bwakoreshwa mu kubungabunga amateka ariko biracyagoye kuko hari cyari ubuke bw’abafite ubumwenyi mu kubika, no kibunga bunga amajwi n’amashusho mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.
Akomeza agaragaza ko uburyo bwo kubungabunga umurage w’amajwi n’amashusho bikwiye ariko bikigoye kuko ibikoresho bikenewe mu kubika uwo murage bihenze kandi n’ababikoresha nta bumenyi bafite ndetse n’abayobozi b’ibigo batarabyumva.
Ati: “Usanga akenshi dushyira amafoto muri Alubumu agakonja, ugashyira amajwi n’amashusho kuri disikete (Disquette) agakonja ibiriho bigasibama, kandi hano mu Rwanda ntiwabona n’ishami wabyihuguramo. Ikindi kubera ibikoresho bikenewe bihenze usanga abayobozi b’ibigo batanumva impamvu zo kubishoramo.”
Mukamurenzi Valérie avuga ko guhugurwa bizabafasha kurushaho kunoza serivisi batanga icyakora na we akagaragaza imbogamizi zibamo.
Ati: “Kuba umurage w’amajwi n’amashusho wabungabungwa ni ingenzi kuko bitanga amakuru ku bantu bazabaho mu bindi binyejana, ariko biracyagoye kuko abafite ubumenyi mu kubungabunga no kubika amajwi n’amashusho ku buryo bitakwangirika baracyari bake birakwiye ko hakongerwa amahugurwa y’ababikora.”
Umuyobozi wa Serivisi z’Ishyiguranyandiko mu Nteko y’Umuco, Uwineza Marie Claude avuga ko hari impinduka zabaye agereranyije imyumvire yari ihari ku nshuro eshanu zabanje bizihiza uwo munsi mu Rwanda kandi bakomeje ubukangurambaga.
Ati :” Kuri iyi nshuro ya Gatandatu u Rwanda rwizihiza uyu munsi, turishimira ko hari umubare munini w’abamaze kubyumva ugereranyije n’ibihe byatambutse, kuko mbere ntibari bazi n’akamaro k’uwo murage.”
Yongeraho ati : “Nk’uko twabivuze mu bigo twasuye hari aho wasangaga barafashe amasede ( CD), amadisiketi (Disquette) bibitse amakuru y’ikigo bakabibika mu mifuka bigakonja ariko uko twabasuraga wasubiragayo ugasanga barabikosoye, dukomeje ubukangurambaga ku buryo n’abo bayobozi batarumva bazabyumva.”
Mu byaranze uwo munsi harimo no guhugura abakora muri serivisi z’ishyingura nyandiko mu bigo bitandukanye ku buryo bashobora kubika inyandiko mu buryo bw’amajwi n’amashusho asobanura ibiri kuri iyo nyandiko, cyangwa amashusho y’ibihe bitandukanye byaranze ikigo runaka, amakuru yagitangajweho ari mu majwi cyangwa amashusho, ku huryo ibinyejana bizakurikiraho bizamenya amakuru yari ajyanye n’icyo kigo.
Ni umunsi wizihijwe tariki ya 27 Ukwakira ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.”

