Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, u Rwanda rwageze ku bushobozi bwo gutunganya metero kibe 367 176 ku munsi buvuye kuri metero kibe 346 736 mu mwaka wabanje wa 2024/2025.
Ibyo byafashije u Rwanda mu rugendo rwo kwagura ingano n’ibikorwa remezo by’amazi meza, aho kugeza ubu 89,7% by’abaturage bo mu Gihugu hose bamaze kuyagezwaho, mu gihe Leta ikomeje ingamba zo kunoza no kwegereza abaturage bose serivisi z’amazi meza bitarenze mu 2029 nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Itanu yo kwihutisha Iterambere (NST 2).
Iyi mibare isobanura ko mu gihe umuturage umwe yaba akoresha nibura litiro 50 ku munsi, metrolibe 346 736 zaba ari amazi ahagije ku bantu barenga miliyoni 7,3 ku munsi, nubwo ingano nyayo igera ku baturage iterwa n’imikoreshereze y’amazi n’igihombo kibaho mu kuyageza ku bayakeneye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Bwana Canoth Manishimwe, ubwo yari mu kiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore kuri uyu wa Kabiri, yasobanuye ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo abaturage barusheho kubona amazi meza.
Yagaragaje ko ibikorwa byo kubaka no kwagura imiyoboro y’amazi bikomeje kwihutishwa, aho mu mwaka wa 2025/2026 hubatswe imiyoboro mishya ingana na kilometero 36 674, ivuye kuri kilometero 35 538 zari zaragezweho mu mwaka wa 2024/2025.
Manishimwe yakomeze ahamya ko mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’amazi meza, amashami ya WASAC Group na yo yariyongereye, ava kuri 20 agera kuri 32; hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi no korohereza abaturage kuyibona.
Yavuze ko iri zamuka rijyanye no kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi, binyuze mu bikorwa remezo bishya birimo inganda z’amazi zuzuye mu bice bya Sake, Muhazi, Kivu Belt, Volcano Belt na Ngororero.
Ibi bikorwa bigamije kongera amazi meza aboneka, gufasha abaturage kuyabona bitabagoye no gukemura ibibazo by’ibura ryayo bikigaragara mu bice bimwe by’Igihugu.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa remezo by’amazi, kubaka no kuvugurura imiyoboro no kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi, kugira ngo serivisi z’amazi meza zirusheho kugera ku baturage hirya no hino mu Gihugu.
Nubwo igipimo cyo kugeza amazi meza ku baturage kigeze kuri 89,7%, MININFRA ihamya ko gukomeza ishoramari muri uru rwego ari ingenzi kugira ngo n’abataragerwaho babone iyi serivisi y’ibanze, ifite uruhare rukomeye mu buzima bwiza, isuku n’iterambere ry’abaturage.


