Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yanyuzwe n’icyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), cyo kongerera Louise Mushikiwabo amezi 12 yo kuyobora uyu Muryango, nyuma y’imyaka umunani yari amaze kuri uyu mwanya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwishimiye ko iki cyemezo cyagezweho binyuze mu bwumvikane, aho kwitabaza amatora yashoboraga guteza amacakubiri mu Muryango.
Mu Kiganiro na TV 5 Monde, yasobanuye ko mu biganiro by’Abakuru b’Ibihugu byabereye mu muhezo hari ibitekerezo bitandukanye ku nzira yagombaga gukurikizwa mu guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, ku buryo bamwe bari bafite impungenge ko amatora ashobora gutuma ubumwe bw’uyu Muryango buhungabana.
Yagize ati: “Ndanyuzwe cyane kubera ko ari ubwumvikane bwagezweho n’Abakuru b’Ibihugu ba OIF mu biganiro byabereye mu muhezo, kubera ko mu nama nta bwumvikane bwari buhari ku bijyanye n’inzira yakurikiraho ku birebana no gukora amatora. Abakuru b’Ibihugu benshi bari bafite impungenge ko ubumwe bwa Francophonie bushobora gucika intege cyane cyane igihe habaho amatora, mu gihe haba habayeho ubwiganze bw’amajwi bwo hasi.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko hari impungenge z’uko amatora ashobora kurangira umukandida atsinze ku majwi make cyane, bigatuma Umuyobozi wa OIF atangira manda ye adafite ubwiganze buhagije bw’ibihugu bimushyigikiye.
Iki cyemezo cyashingiye ku nama zatanzwe mu biganiro byayobowe na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye bikanitabirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel na we yagaragaje ko iki cyemezo ntawe kitashimishije kuko ari yo nzira yo nyine yabonekaga itanga umwanzuro utagira n’umwe uhutaza.
Yatanze urugero rw’uko kuba Umunyamabanga Mukuru yatowe n’amajwi 15 cyangwa 20 kuri 53 bitari kuba isura nziza ku Muryango uhagarariye ibihugu byinshi bikoresha Igifaransa ku migabane itandukanye.
Yashimangiye ko icy’ingenzi ari uko habonetse ubwumvikane bwatumye Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF, nta gihugu cyangwa umukandida uteshejwe agaciro.Yashimangiye ko icyari kigamijwe ari ukwirinda ko amatora asiga ibihugu bigize OIF bifitanye ibibazo, ahubwo hakaboneka umwanzuro ushyigikiwe na bose.
Amezi 12 yo kuvugurura uburyo bwo gutora
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko kongerera Mushikiwabo igihe cy’amezi 12 bigomba kuba umwanya wo gukomeza amavugurura mu Muryango, by’umwihariko ku mategeko n’uburyo bwo gutora Umunyamabanga Mukuru.
Yagaragaje ko hari inyandiko n’amasezerano byemejwe n’ibihugu bigize OIF, ariko ntibishyirwe mu bikorwa uko byari biteganyijwe, atanga urugero rw’ibyemezo byafatiwe i Djerba muri Tunisia mu 2022.
Yavuze ko iri ari isomo rikomeye ku Muryango, kuko ibihugu bigomba gushyira mu bikorwa ibyo byemeranyijeho, aho kubihindura cyangwa kubireka ku munota wa nyuma.
Ku ruhande rwe, madamu Louise Mushikiwabo yavuze ko yishimiye imyaka umunani amaze ayobora OIF, ashimangira ko azakoresha igihe cy’inyongera mu gukomeza guteza imbere uyu Muryango.
Yavuze ko mu byo azibandaho harimo imishinga mishya ijyanye n’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI), gukomeza amavugurura no gushimangira uburyo ibyemezo by’Umuryango byubahirizwa.
Madamu Mushikiwabo kandi yifuza ko OIF irushaho kugira ijambo mu rwego mpuzamahanga, ashimangira uruhare rwa Afurika mu iterambere ryayo.
Yagaragaje ko Afurika ari umugabane ukomeye mu Muryango wa Francophonie, ariko anibutsa ko OIF atari uw’umugabane umwe, ahubwo ari uw’ibihugu byose bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku migabane itandukanye.
OIF ntikwiye kuba ikibuga kirundwaho umwuka mubi w’u Rwanda na RDC
Ku bijyanye n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), madamu Mushikiwabo yavuze ko ibibazo by’ibihugu byombi bitagomba kwimurirwa mu bikorwa bya OIF.
Yavuze ko umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda ukwiye kuguma mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho aho gukomeza kwambutswa imipaka byerekezwa n’aho bitari ngombwa.
Mushikiwabo yavuze ko yabigarutseho inshuro nyinshi, harimo no mu biganiro yagiranye n’uwari umukandida wa RDC, ashimangira ko OIF itagomba guhinduka urubuga rwo gukomeza amakimbirane hagati y’ibihugu.
Yongeyeho ko yiteguye gutanga umusanzu we aho uzaba ukenewe kugira ngo uyu Muryango ukomeze gukora neza. Ati: “Nk’ibisanzwe, Umuryango wa OIF nanjye ubwanjye, twiteguye gutanga umusanzu aho bishoboka, uramutse ukenewe cyangwa aho waba ingirakamaro.”
Kongererwa igihe kwa Mushikiwabo amezi 12 ni umwanzuro wihariye ugamije guha ibihugu bigize OIF umwanya wo kunoza uburyo bwo guhitamo ubuyobozi bw’uyu Muryango, mu gihe hagamijwe kurinda ubumwe bwabyo no gukomeza amavugurura.