U Rwanda rwashimangiye ko rwiteguye kubahiriza Amasezerano ya Washington
Politiki

U Rwanda rwashimangiye ko rwiteguye kubahiriza Amasezerano ya Washington

ZIGAMA THEONESTE

October 29, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington, yasinyanye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igihe cyose icyo gihugu kizagaragaza ubushake bwo kubahiriza inshingano cyemeye.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, agaragaza ko hakenewe ko impande zombi zuzuza ibyo ziyemeje kugira ngo inzira y’amahoro itere imbere.

Yagize ati: “Amasezerano ya Washington akubiyemo inshingano zumvikana ku bijyanye no kurinda umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko ikibazo cyo guhashya umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside, uterwa inkunga na Leta ya Kongo, inshingano zitarashyirwa mu bikorwa, kandi abo bireba bakaba nta cyo barabibazwa.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza amasezerano, igihe cyose Leta ya RDC izagaragaza ubushake bwo kuzuza inshingano zayo, kandi umuhuza akita ku buryo impande zombi zibazwa inshingano ku byo ziyemeje.

Amasezerano ya Washington agamije gukemura ibibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na RDC, by’umwihariko ikibazo cy’umutwe wa FDLR, umaze imyaka myinshi ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu mutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo n’imitwe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Guverinoma ya RDC yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda yo kurandura uwo mutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rwiyemeje gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu rwego rwo guhangana n’iterabwoba ryawo, hakurikijwe gahunda yumvikanyweho.

Ishyirwa mu bikorwa ry’izo nshingano ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigamije gukuraho impungenge z’umutekano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere umubano wabyo.

Amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje gushimangirwa n’abakuru b’Ibihugu hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi Felix wa RDC bayobowe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Akubiyemo kubahiriza ubusugire n’imbibi za buri gihugu, kwirinda ibikorwa by’ubushotoranyi n’ibitero bya gisirikare hagati y’impande zombi, ndetse no gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Impande zombi ziyemeje kandi kurinda abasivili no kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara.

Aya masezerano ateganya kandi guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, imicungire y’umutungo kamere n’ubufatanye mu karere, hagamijwe ko amahoro azana n’iterambere ry’abaturage.

Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yaragaje ko hakenewe ko impande zombi zuzuza ibyo ziyemeje kugira ngo inzira y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC ishoboke

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA