U Rwanda rwatangiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize CCTTFA
Politiki

U Rwanda rwatangiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize CCTTFA

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 19, 2026

U Rwanda rwatangiye kuyobora Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bihuriye mu Muhora wo Hagati, aho Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Eng. Murwanashyaka Damien yasimbuye Minisitiri w’Ubwikorezi n’Imirimo ya Leta muri Malawi, Jappie Mhango mu gihe icyo gihugu gisoza manda y’umwaka umwe.  

Ihererekanyabubasha ryabereye mu Nama ya 15 y’Abaminisitiri b’Ibihugu birindwi bihuriye mu Muryango woroshya Ubwikorezi bwo mu Muhora wo Hagati (CCTTFA) yabereye muri Tanzania guhera ku wa Kane tariki ya 18 Kamena 2026. 

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko iryo hererekanyabubasha ryabaye hagati y’abaminisitiri b’u Rwanda na Malawi, rishimangira igice gishya cyo kurushaho kongerera imbaraga ubufatanye. 

Iyi nama yasuzumye urugendo rw’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byo mu Mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2025/26 ndetse banemeza Igenamigambi n’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2026/27.

Nanone kandi, ba Minisitiri bitabiriye iyo nama bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere ubucuruzi, koroshya serivisi za gasutamo ku mipaka, kugabanya ibisabwa ku mipaka no kwihutisha imishinga y’ibikorwa remezo ikomeye irimo nk’iya gari ya moshi itegerejwe mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda. 

Uyu ni wo mushinga ushyizwemo imbaraga cyane ku Rwanda kuko witezweho guhuza icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Bugesera.

Ku ruhande rwa Tanzania, imirimo yo kubaka igice kinini cy’inzira ya gari ya moshi irakomeje, ndetse no mu Rwanda hakaba haramaze guterwa imbago zerekana aho izanyura. Iyi gari ya moshi izaba ikoresha amashanyarazi, aho itwara abagenzi izajya igenda ibilometero 120 ku isaha, naho itwara imizigo ikagenda ibilometero 80 ku isaha. 

Umuryango CCTTFA uhuza ibihugu byiganjemo ibidakora ku nyanja n’Icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania uhuriwemo na Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Malawi yinjiyemo mu 2023 na Zambia yinjiyemo mu 2024. 

Intego z’uyu Muryango zirimo guharanira ko Umuhora wo Hagati ukoreshwa mu buryo bubereye buri muturage wo mu bihugu biwuhuriyeho, ufite imihanda igabanya igihe abacuruzi bamara mu nzira batarageza ibicuruzwa ku isoko.

Uyu Muryango kandi ufasha mu gukomeza guharanira ko imbogamizi kuri gasutamo zose zavaho abacuruzi ntibatinde ku mipaka ahanini bitewe n’ubugenzuzi bukorwa mu buryo bw’umurengera. 

Nanone kandi unafasha no gukurikirana ndetse no gushyigikira ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza ibihugu bigize uwo muhora, yaba iyo ku butaka, iya gari ya moshi cyangwa iyo mumazi. 

Uyu muryango ni ingenzi cyane ku Rwanda kuko Umuhora wo Hagati urufasha cyane mu kugerwaho n’ibicuruzwa rutumiza mu mahanga bica ku cyambu cya Dar es Salaam. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA