U Rwanda rwavuye kuri 1% rugera kuri 84% mu ngufu z’amashyanyarazi
Ubukungu

U Rwanda rwavuye kuri 1% rugera kuri 84% mu ngufu z’amashyanyarazi

NYIRANEZA JUDITH

June 19, 2026

U Rwanda rwateye intambwe mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, rushyira imbere kongera ingufu z’amashanyarazi, ruva kuri 1% rugera kuri 84% nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026.

Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama Nyafurika yita ku Iterambere ry’urwego rw’Ingufu (Africa Energy Forum) iri kubera i Cape Town muri Afurika y’Epfo, yamurikiwemo porogaramu y’u Rwanda igamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ho 38% bitarenze mu myaka ine iri imbere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kongera amashanyarazi no kuyageza ku baturage.

Yagize ati: “U Rwanda rwateye intambwe itangaje mu rwego rw’ingufu, ruva kuri Megawati 43 (43MW), aho abagerwagaho n’umuriro w’amashyanyarazi bavuye kuri 1% mu 1994 bagera kuri 84% ubu, kandi intego y’Igihugu ni uko uzaba wageze kuri bose bitarenze mu 2030.”  

Yashimangiye kandi ko u Rwanda rwihaye gahunda yo kugera ku ntego mpuzamahanga mu birebana n’ingufu, ati: “U Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego ihuriweho, mpuzamahanga yo kugeza ingufu ku baturage bitarenze mu 2030, binyuze muri gahunda ya miliyari 3 z’amadolari ya Amerika yo kongera ubushobozi bw’ingufu no gukusanya miliyari 1 y’amadolari ya Amerika mu ishoramari ry’abikorera.”

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko ingomero zikomeje kongerwa, muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi.

Yagize ati: “Dufite ingomero zirimo kubakwa, iziri mu nyigo ndetse n’iziteganyijwe harimo Nyabarongo II (43.5 MW), umushinga ugeze ku kigero cya 57%.”

Hari kandi Rukarara VI HP (9.7MW), umushinga ugeze ku kigero cya 26%. Nyirahindwe HPP (0.909 Mw) na wo ni umushinga ugeze ku kigero cya 71%. Rusizi III HEP (206 MW) uhuriweho n’u Burundi na DRC: Imirimo yaratangiye ariko iragenda buhoro kubera ibibazo bya politiki biri mu bihugu bihuriye kuri uyu mushinga.

Ingomero ziri mu nyigo harimo kwagura urugomero rwa Ntaruka HPP, inyigo yaratangiye izarangira mu mwaka utaha ikazagaragaza ubushobozi nyongera bwa ruriya rugomero.

Inganda z’amashanyarazi ziteganyijwe ni Mpanga Solar PV (30 MW), Nyabarongo 2 Solar PV (200 MW), Izuba CB Energy Rwanda (4.13 MW), Nyundo (4.5 MW), Base 1 (2.9 MW), Rukore (2 MW), Rucanzogera (1.9 MW), Muvumba Multipurpose Dam (1MW) na Nyirahindwe 2 (0.359 MW).

Mu rwego rwo kongera ibikoresho no gusimbuza ibishaje birimo gukorwa ku buryo byavuye kuri kilometero 944,39 mu mwaka wa 2020/2021 bigeze kuri kilometero 1,158.

Kugeza ubu hamaze kubakwa kilometero 38 358,83 harimo kilometero 12 645,40 z’imiyoboro iringaniye na kilometero 25 713,43 z’imiyoboro mito.

Ibiteganywa mu kongera umuriro w’amashanyarazi

Harateganywa kongerera ubushobozi imiyoboro iringaniye ya ‘single phase’ yose ikaba ‘three phases’. Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kongera ubushobozi imiyoboro iringaniye cyararangiye mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ikindi REG iteganya ni ugusimbura amapoto ashaje n’atujuje ubuziranenge, icyo kigo kikaba cyarafashe ingamba zo guhuza ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Hari n’imishinga by’umwihariko REG irimo gushyira mu bikorwa nk’imiyoboro iringaniye ica mu butaka irimo kuvugururwa muri Nyarugenge.

Mu Mujyi wa Kigali, gusana imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi irakomeje kandi imiyobo y’amasitatiyo akomeje gutunganywa no kwagurwa  hirya no hino mu gihugu.

Amakusanyirizo

Kugeza ubu hamaze kubakwa sitasiyo 37 zifasha REG gukwirakwiza amashanyarazi mu duce twose tw’Igihugu.

Hari sitasiyo umunani zirimo kubakwa ari zo Rubavu, Bwishyura, SPLK Phase 3, Muhanga, Gicumbi, Nyagatare, Huye na Kirehe.

Sitasiyo umunani zirimo kongererwa ubushobozi ngo zijyane n’icyerekezo cy’Igihugu mu kongera amashanyarazi ari zo Kigoma, Birembo, Rukarara, Kibuye, Rwinkwavu, Gabiro, Gisagara, Kibogora.

Ikigo cy’Igihugu cyo gukwirakwiza amashanyarazi, gifite icyerekezo cyo kugabanya ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi hasimbuzwa ibyuma bifite ingufu nkeya, kongera amasoko atanga ingufu zitangiza ibidukikije.

Gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (NEP) no gukomeza gutsura ubufatanye bw’Akarere hubakwa imiyoboro migari ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yitabiriye inama yagarukaga ku ngufu z’amashanyarazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA