U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 173 baturutse muri Libya
Imibereho

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 173 baturutse muri Libya

SHEMA IVAN

June 18, 2026

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), rwakiriye itsinda rya 23 rigizwe n’abasaba ubuhungiro 173 bavuye muri Libya. 

Aba bimukira bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026. Barimo abo muri Sudani 85, Abanya- Eritrea 66, Abanya-Somalia 2, abo muri Ethiopia barindwi na 12 bo muri Sudani y’Epfo.

Impunzi zakiriwe zajyanywe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa mbere yo gushakirwa ibindi bihugu bajyamo.

Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abarenga 3 000 b’impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, muri bo 2 623 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu mu buryo bwemewe.

Benshi muri izi mpunzi ni izikomoka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Somalia, Ethiopia na Sudani y’Epfo, n’ubwo hari n’abandi bake baturuka mu bindi bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

U Rwanda rwakira aboherejwe ku bushake bwabo, kandi iyo bahageze bahabwa ibyangombwa byose nkenerwa ku bufatanye na UNHCR mu gihe bagitegereje kubona ibihugu by’i Burayi n’Amerika byemera kubakira bikabatuza mu buryo buhoraho.

Bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora
Impunzi n’abimukira bagera ku 173 u Rwanda rwakiriye biganjemo abo muri Sudani

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA