Sena y’u Rwanda yagaragaje ko mu bikorwa by’ubugenzuzi n’ubushakashatsi yakoreye hirya no hino mu gihugu, yasanze hari imiryango igifata Otizime (autizime) nk’ikibazo giterwa n’imyuka mibi cyangwa amadayimoni, bigatuma bamwe batinda kujyana abana babo kwa muganga ngo basuzumwe kandi bahabwe ubufasha bukenewe.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abagize Sena y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Uburezi, hagamijwe kurebera hamwe uko ikibazo cya autizime gihagaze mu Rwanda n’ingamba zo kurushaho gufasha abahuye na cyo.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko muri Sena, Umuhire Adrie, yavuze ko nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu kwita ku bantu bafite ubumuga butandukanye, abafite autizime bagikeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Yagize ati: “Urebye abafite ubumuga bugaragara hari byinshi byakozwe mu kubafasha, ariko abafite ikibazo cya autizime ni abo kwitabwaho by’umwihariko. Hari n’abakiyitiranya n’indwara zo mu mutwe, kandi kuyitahura biracyari ikibazo.”
Yakomeje avuga ko no kumenya umubare nyawo w’abafite autizime bikiri imbogamizi, kuko mu biganiro bagiranye n’inzego zitandukanye basanze nta mibare ihagije ihari igaragaza uko ikibazo giteye.
Yagize ati: “Kumenya ko umuntu afite autizime na byo twasanze ari ikibazo. Hari aho twasangaga abantu badafite imibare y’abafite icyo kibazo.”
Umuhire yavuze kandi ko abana bafite autizime bakigorwa no kubona amashuri abafasha kwigana n’abandi, cyane cyane ko ibigo byinshi bibitaho ari ibyigenga.
Impamvu n’ibimenyetso bya autizime
Ati: “Twabonye ko ibigo byinshi byita ku bana bafite autizime byashinzwe n’abikorera. Nta bigo bya Leta byinshi twabonye byihariye bibafasha. Hari n’ababyeyi batekereza ko umwana afite imyuka mibi cyangwa yatewe n’amadayimoni, ntibamujyane kwa muganga ahubwo bakamujyana mu buvuzi bwa gakondo cyangwa mu masengesho.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Gishoma Darius, yavuze ko umuntu umwe muri 120 ku Isi aba afite autizime.
Yasobanuye ko iki kibazo gikunze kugaragara cyane ku bahungu kurusha abakobwa, kandi ko ahanini gifitanye isano n’uturemangingo tw’umubiri (genetics).
Yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko mu bana b’impanga nyazo, iyo umwe afite autizime undi aba afite ibyago biri hejuru byo kuyigira.
Dr Gishoma yavuze ko ibindi bishobora kugira uruhare mu kongera ibyago bya autizime harimo amateka y’umuryango, imiti imwe n’imwe umubyeyi ashobora kunywa atwite, ibibazo by’imirire, cyangwa kuba umwana yarahuye n’ikibazo cyo kubura umwuka igihe yari akiri mu nda cyangwa avuka.
Yagize ati: “Hari n’ubushakashatsi bwerekanye ko imyaka y’ababyeyi ishobora kugira uruhare mu kongera ibyago, ariko igice kinini gikunze kugarukwaho ni ikijyanye n’uturemangingo.”
Yavuze ko ibimenyetso bikunze kugaragara ku bana bafite autizime birimo kudatabira iyo bahamagariwe amazina yabo, kutabasha kuvugana neza n’abandi ndetse no kugira imbogamizi mu mikoranire n’abandi bana.
Urugendo rw’umubyeyi wareraga umwana ufite autizime
Rwigamba Fred, umwe mu babyeyi bafite abana bafite autizime, yavuze ko urugendo rwo kumenya ikibazo cy’umwana we rwari rurerure kandi rurimo urujijo, kuko na bamwe mu baganga babanje kumwitaho bari batarasobanukirwa neza icyo kibazo.
Ati: “Umwana wanjye w’umuhungu ubu afite imyaka irindwi. Yavutse mu 2019 afite ibiro 3,9. Natangiye kubona afite imyitwarire itandukanye n’iy’abandi bana kandi ntiyabashaga kuvuga.”
Yavuze ko yabanje kujyanwa kwa muganga kenshi, harimo no kwa muganga w’amatwi kugira ngo harebwe niba yumva neza, ariko ibisubizo ntibyaboneka.
Nyuma yaje no kujyanwa ku ishuri, ariko abarimu bagaragaza ko batashoboraga kumwitaho nk’abandi bana kubera ibibazo yari afite. Ati: “Nyuma twaje kumujyana muri Kenya, ari ho twabwiwe ko afite autizime.”
Yasobanuye ko nyuma yo kubona ubufasha bwihariye, umwana we yagiye agaragaza iterambere, aho ubu ashobora kuvuga amagambo amwe n’amwe ndetse akaba ashobora gukora ibikorwa byinshi atabashaga gukora mbere.
Rwigamba yavuze ko hakiri ikibazo cy’uko abantu benshi badasobanukiwe autizime. Ati: “Hari igihe twari muri siporo, umubyeyi umwe aza kumbwira ngo mujye mwita ku bana banyu. Namusobanuriye ko umwana wanjye afite autizime, arayimenya bwa mbere, arambwira ati ‘yoo, ihangane.’ Ibyo bigaragaza ko abantu benshi batarayisobanukirwa.”
Leta iri gushyira imbaraga mu burezi budaheza
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko hari gahunda zigamije gufasha abana bafite autizime kubona uburezi buboneye. Yagize ati: “Twashyize imbaraga mu guhugura abarimu kugira ngo bamenye gutahura abana bafite ibibazo by’imikurire birimo autizime no kubafasha kubona ubuvuzi cyangwa uburezi bukwiye.”
Yavuze ko no mu mashuri nderabarezi hashyizwemo amasomo ajyanye n’uburezi budaheza, kugira ngo abarimu bazabashe kumenya hakiri kare abana bafite ibibazo byihariye kandi bafashwe uko bikwiye.
Nubwo ikibazo cya autizime kigikomeje gutera impungenge mu Rwanda, inzego zitandukanye zigaragaza ko hari intambwe ziri guterwa mu kongera ubukangurambaga, gutahura hakiri kare abafite iki kibazo no kubafasha kubona uburezi n’ubuvuzi biboneye.
Mu 2025, Leta y’u Rwanda yatangaje gahunda yo kubaka amashuri yihariye atanu azafasha abana bafite autizime n’ibindi bibazo bikomeye by’imikurire y’ubwonko. Byongeye kandi, imiryango irimo Autism Rwanda ikomeje gutanga ubufasha n’ubukangurambaga ku miryango ifite abana bafite autizime, hagamijwe kurwanya imyumvire itari yo no guteza imbere ubuzima bwabo.

