U Rwanda rwishimiye ko Uganda Airlines yongeye gukorera mu gihugu
Politiki

U Rwanda rwishimiye ko Uganda Airlines yongeye gukorera mu gihugu

KAYITARE JEAN PAUL

November 19, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje uburyo yishimiye icyemezo cya Uganda cyo kugarura Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, Uganda Airlines ku isoko ry’ingendo zo mu kirere mu Gihugu.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Col. Claudien Bizimungu ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2026, mu birori byo gutangiza ingendo za Uganda Airlines zizajya zihuza Umujyi wa Kigali na Entebbe muri Uganda buri munsi.

Ibirori byo kwakira indege ya mbere kuri iki cyerekezo byabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, byitabirwa n’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa remezo n’ubwikorezi mu bihugu byombi, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi bakora mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Col. Bizimungu yavuze ko kugaruka kwa Uganda Airlines mu Rwanda bizongera amahitamo y’abagenzi, bityo bikarushaho koroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Leta y’u Rwanda irashimira igihugu cya Uganda cyafashe icyemezo cyo kugarura indege zacyo gukorera ku butaka bw’u Rwanda. Twari dusanzwe dufite RwandAir ikora ingendo zihuza u Rwanda na Uganda ndetse n’ahandi. Icyakora, nk’uko u Rwanda rwagiye rubigaragaza, twifuza ko igihugu cyacu cyaba ihuriro ry’ingendo zo mu kirere, aho abantu bashobora gutangirira ingendo bajya mu byerekezo bitandukanye bakoresheje sosiyete z’indege zitandukanye, aho kwishingikiriza kuri RwandAir yonyine.

Ibi bizoroshya ingendo, haba ku bava muri Uganda baza mu Rwanda no ku bandi bagenzi.”

Yagaragaje ko hari abaturage ba Uganda bakorera mu Rwanda n’Abanyarwanda bakorera muri Uganda, bityo ko izi ngendo zizafasha mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda biduteye ishema kuba ibihugu byinshi bikomeje guhitamo gukorera mu Rwanda. N’ubushize twari twakiriye indege nshya yo muri Oman izajya ikorera mu Rwanda.

Ni ikintu gikomeye kuba twongeye kubona Uganda Airlines ikorera mu Rwanda, kuko izunganira izindi sosiyete z’indege zisanzwe zihakorera. Ibi bizafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda mu bukerarugendo no mu bucuruzi, birimo ibikomoka ku buhinzi, ndetse binagire uruhare mu iterambere ry’ibihugu byombi.”

Julius Maganda Wandera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi muri Uganda, na we yashimangiye ko ingendo nshya za Uganda Airlines zizafasha abaturage b’ibihugu byombi, cyane cyane mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yavuze ko gutangiza ingendo zihuza Kigali na Entebbe byari bimaze igihe bikenewe, bitewe n’umubano ukomeye urangwa hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati: “Ingendo zihuza Kigali na Entebbe zari zimaze igihe zikenewe, bitewe n’umubano ukomeye ibihugu byacu bifitanye mu bukungu, imibereho n’umuco. Kigali ni kimwe mu byerekezo by’ingenzi kuri twe.”

Charles Habonimana, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company – RAC), yavuze ko ingendo nshya za Uganda Airlines zizagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi no kugenderanirana hagati y’abaturage b’u Rwanda na Uganda.

Umwe mu bagenzi bakoresheje indege ya Uganda Airlines, Francis Nyende, yabwiye Imvaho Nshya ko gutangiza ingendo za Entebbe–Kigali ari igisubizo kuri we, kuko bizamworohera gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda.

Yagize ati: “Ingendo za Uganda Airlines zihuza Entebbe na Kigali zatangijwe kuri uyu wa Gatatu ni igisubizo kuri njye, kuko nkunda gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda. Igihe cyose nzaba nshatse gusura ahakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo, nzajya mfata indege nkaza, kuko bitwara iminota 25 gusa kugira ngo ngere mu Rwanda. Icyemezo cya Uganda Airlines ni ingirakamaro ku bakerarugendo.”

Uganda Airlines isanzwe ikorera ingendo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku yindi migabane, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byayo no kongera ibyerekezo iganamo.

Mbere y’uko yitwa Uganda Airlines mu mwaka wa 2014, Air Uganda yakoreraga ingendo hagati ya Entebbe na Kigali. Yahagaritse izo ngendo mu 2014, RwandAir ikomeza gukorera kuri uwo murongo binyuze mu masezerano y’ubufatanye. 

Uganda Airlines nshya imaze gusubukura ibikorwa ku wa 28 Kanama 2019, yari yateganyije kugarura ingendo za Kigali mbere y’uko uwo mwaka urangira, ariko nymtibyahita bikunda kubera ibibazo byari mu mibanire y’ibihugu byombi n’ibyangombwa byari bikenewe.

Muri Werurwe 2023, ni bwo Leta ya Uganda yatangaje ko u Rwanda rwemereye Uganda Airlines gutangira ingendo zitaziguye zihuza Entebbe na Kigali.  

Kigali ibaye icyerekezo cya 18 Uganda Airlines ikoreramo ingendo, nyuma y’uko iyi sosiyete itangije ingendo zijya i Accra muri Ghana ku wa 27 Ukwakira 2026.

Charles Habonimana, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Airports Company, na we yashimye Uganda Airlines yagaruye ingendo i Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA