U Rwanda rwiteguye kuba intangarugero mu gukoresha AI mu byiza 
Ikoranabuhanga

U Rwanda rwiteguye kuba intangarugero mu gukoresha AI mu byiza 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 28, 2026

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kuba intangarugero mu kubyaza umusaruro mwiza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu kubaka ahazaza harushijeho kuba heza, ku buryo urwo rugero rw’ibyo ruzubaka ruzaba isomo ku bindi bihugu bya Afurika no ku yindi migabane.

Perezida Kagame yabikomojeho kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yitabiraga inama ya kabiri ya Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu byiza.

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yanitabiriwe na Marc Benioff bafatanyije kuyobora iyo Komisiyo akaba n’Umuyobozi Mukuru n’Umwe mu Bashinze ikigo cya Salesforce; Doreen Bogdan-Martin, Visi Perezida w’iyo Komisiyo akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) n’abandi bayobozi.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yabanje gushima uruhare rwa buri wese ukomeje gutanga umusanzu we kugira ngo iyo Komisiyo yashinzwe ku ya 8 Nyakanga 2026 ikomeze guharanira kugera ku ntego yashyiriweho zirimo guharanira ko ikoranabuhanga rya AI rikoreshwa n’abatuye isi yose mu byiza, ku buryo inyungu zaryo zigera kuri buri wese nta n’umwe usigaye inyuma.

Perezida  Kagame yashimangiye ko kugira ngo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rigire akamaro ku bantu bose, hakenewe ko buri wese agira uruhare mu gutanga ibitekerezo no mu gufata ibyemezo bigena uko rizakoreshwa mu gihe kiri imbere.

Ati: “Inyungu z’Ubwenge Buhangano zizagenda ziyongera uko igihe gihita, mu gihe twese tuzaba dufite ijambo mu kugena ahazaza h’iri koranabuhanga rishya. Inshingano zacu nka Komisiyo ni ugukomeza kwibaza ibibazo bikomeye no gutanga igihe, ubumenyi n’ubushobozi dufite mu gushaka ibisubizo bifatika.”

Yagaragaje ko ari ngombwa gukomeza kugenzura no gusuzuma ibibazo n’amahirwe bijyana n’ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano, hagamijwe kureba uko bwakoreshwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kuzamura ubukungu bw’ibihugu.

Aho ni ho yagarutse ku ntego u Rwanda rwihaye agira ati: “U Rwanda rwiteguye kuba intangarugero mu bizakorwa muri Komisiyo iteza imbere ikoreshwa rya AI mu byiza, aho imwe mu mishinga yacu nk’Igihugu ishobora kuzimurirwa n’ahandi.”

Inama ya Komisiyo yibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa kuva yashingwa mu mezi atatu ashize, ndetse no kuganira ku zindi ngamba zigamije kureba ko ikoranabuhanga AI yarushaho gutanga  inyungu z’ubukungu n’imibereho myiza zisangiwe n’abantu bo hirya no hino ku Isi.

Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano rikomeje kugaragara nk’irfite uruhare rukomeye mu mpinduka z’ubukungu n’imibereho y’abantu, binyuze mu kunoza imikorere, kongera umusaruro no gufasha mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bitandukanye. Icyakora, kugira ngo inyungu zabwo zigere kuri benshi, birasaba ko hafatwa ingamba zinoze zo kuyobora ikoreshwa ryabwo no guharanira ko abantu bo mu byiciro bitandukanye bagira uruhare mu kubugena.

Iyi Komisiyo ya AI igamije guteza imbere ibiganiro n’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe ko iryo koranabuhanga ikoreshwa mu buryo bufitiye akamaro abantu bose, kandi bugatanga umusaruro ugaragara mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Ishyize imbere kandi guharanira ko abasaga miliyari 2,2 bataragerwaho na interineti bayibona, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibya Afurika, nk’imwe mu ntambwe zo kuziba icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho.

Inama ya kabiri ya Komisiyo yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA