U Rwanda rwoherereje Kenya imiti yo guhangana na Ebola 
Ubuzima

U Rwanda rwoherereje Kenya imiti yo guhangana na Ebola 

SHEMA IVAN

October 19, 2026

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda mu rwego rwo gufasha icyo gihugu mu guhangana n’icyorezo cya Ebola. Ni amakuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Dr. Patrick Amoth mu kiganiro yagiranye na Citizen TV ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026. 

Yagize ati: “Dukomeje kwakira inkunga n’ibikoresho biturutse mu Bushinwa no muri OMS. Uyu munsi kandi twakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda mu gihe dukomeje guhagana n’iki cyorezo.”

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko kugeza ubu, abantu umunani ari bo bamaze kwandura Ebola, umwe muri bo akaba yaritabye Imana.

Ebola yandura binyuze mu guhura n’amatembabuzi yo mu mubiri w’umuntu wanduye, yaba akiriho cyangwa yarapfuye. Ishobora gutera umuriro, kuruka, impiswi, ndetse iyo yakomeye igatera kuva amaraso imbere mu mubiri no hanze yawo.

Icyorezo cyo muri RDC cyatangajwe hagati muri Gicurasi, ariko gishobora kuba cyari cyaratangiye amezi mbere yaho. Giterwa n’ubwoko bwa virusi budakunze kuboneka bwitwa Bundibugyo, butarabonerwa urukingo cyangwa umuti byemewe.

Uganda yagaragayemo abarwayi ba Ebola muri Gicurasi na Kamena, ariko muri Kanama itangazwa ko itakirangwamo iyo virusi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA