Ubuze umusoro arakubitwa akanyagwa amatungo- ubuhamya bw’uwavukiye mu mashyamba ya RDC 
Imibereho

Ubuze umusoro arakubitwa akanyagwa amatungo- ubuhamya bw’uwavukiye mu mashyamba ya RDC 

NDOLI Sitio

May 26, 2026

Hakizimana Sebutozi, ni umwe mu Banyarwanda batashye muri uku kwezi kwa Gicurasi, agaragaza uburyo bahohoterwaga kubera ko babuze umusoro wo gusorera inyeshyamba zo mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Hakizimana avuga ko we na bagenzi be bari batuye mu gace kazwi nka Petimunsanga muri Walikare, akemeza ko yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko ko batangaga umusoro utayabonye agafungwa ndetse agakubitwa.

Ati: “Ako gace kayobowe n’uwitwa Gido, yajyaga adusoresha amafaranga yitwa Irengerabuzima, ni amafaranga y’o muri RDC 2000 (1000 FRws) buri kwezi guhera ku myaka 15 buri wese yagombaga kuyatanga.”

Akomeza agaragaza ko utayabonye bamushakaga bakamufunga ndetse hakiyongeraho n’inkoni cyangwa se bakaza kugutwara ibintu mu rugo iwawe.

Ati: “Iyo ukwezi kwashiraga buri wese yagombaga kuyatanga, utayabonye ntabyo kwiregura barakujyanaga bakajya kugufunga, maze bakaza iwawe bagatwara itungo bahasanze. Iyo itungo bariburaga baragufungaga ndetse ugakubitwa cyane kugeza igihe abo mu muryango wawe bayazaniye.”

Akomeza avuga ko atari amagambo byamubayeho aho hari igihe yayabuze kuko afite abana bane n’umugore bityo yagombaga gusorera abantu batatu.

Ati: “Uko kwezi ntabwo nari narabonye akazi maze barantwara banyishyuza ibihumbi bitandatu byanjye n’umwana n’umugore. Barantwaye barankubita cyane kugeza umugore wanjye ayashatse arayazana kuko itungo twari dufite yari inka rero nari nabwiye umugore ngo ayihishe maze baje barayibura.” 

Uretse kuba barasoraga Hakizimana ahamya ko ubuzima bundi bwari bugoye kuva yavukira mu buhungiro mu nkambi ya Mugunga.

Hakizimana ni umwe mu Banyarwanda 1,850 bamaze guca mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu mwaka 2025, kuri we avuga ko yiteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda agiye gusanga cyane cyane aho avuka mu gace ka Kayove, kuri ubu ni mu Karere ka Rutsiro.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA