Ubushinjacyaha bwafunguye by’agateganyo umuraperi Hahirwabasenga Timothée uzwi nka SKY2 akaba azajya yitaba rimwe mu cyumweru. SKY2 wari ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uwo bashakanye yarekuwe mu ijoro ry’itariki 25 Gicurasi 2026 nyuma y’uko umugore we Bakarere Sandrine atanze inyandiko zitanga imbabazi, zashyikirijwe Ubushinjacyaha ziriho umukono wa Noteri.
Amakuru akavuga ko SKY2, yakoreweho iperereza ryamaze igihe kitari gito, bitewe n’uko umugore we yari yanamureze kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Bamwe mu batangabuhamya babajijwe harimo umukozi wo mu rugo kwa SKY ahakana ko atigeze amubona anywa urumogi.
Nyuma hiyambazwa ibizamini bya gihanga byifashifwa mu butabera, aho ibisubizo byemeje ko SKY2 atanywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi. Hafatwa umwanzuro wo kumufungura ariko ategekwa kujya yitaba rimwe mu cyumweru.
Sky2 yatawe muri yombi ku wa 11 Gicurasi 2026, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba. Akaba azakomeza gukurikiranywaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye kugeza ubwo dosiye ye izashyingurirwa.
Sky2 n’umugore we Bakarere Sandrine bamaze imyaka 4 basezeranye byemewe n’amategeko, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu muhango wabaye tariki ya 20 Mutarama 2022.
