RIB yihanangirije abasesengura nabi itegeko ryo gusambanya abana
Amakuru

RIB yihanangirije abasesengura nabi itegeko ryo gusambanya abana

MUTETERAZINA SHIFAH

May 25, 2026

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abasesengura amategeko cyane cyane ajyanye n’icyaha cyo gusambanya abana, rubabuza kuyasesengura bayasesereza. RIB ivuga ko abakunda gukora ibi, babiterwa no kuyahuza n’amarangamutima yabo bigatuma bayavuga uko atari.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yabikomojeho kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, ubwo yari mu kiganiro kigaragaza uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana n’inda ziterwa abangavu cyabereye i Kigali.

Dr. Murangira avuga ko hari bamwe mu byamamare cyangwa abantu bazwi bakurikiranwaho ibyaha nk’ibyo, bigakururira bamwe mu gusesengura babihuza n’amarangamutima yabo.

Yagize ati: “Hari abo njya numva basesengura ngo ariko se ari uwamuteye inda akamuta n’uwamugiriye impuhwe akamushyira mu rugo, uwakoze icyaha gikomeye ni nde?…

Hano mu itegeko hari impamvu, mujye muzisobanura gutyo, mureke kurisesengura mushyiramo amarangamutima, mwirisobanura murisesereza, muricubya muritesha agaciro kuko ntacyo mwaba mukora.”

Dr. Murangira avuga ubusesengizi nk’ubwo bushobora gutuma uwasambanyijwe yisubiraho akanga gutanga amakuru yirinda igisebo cyo ku mbuga nkoranyamba.

RIB irahamagarira ababyeyi kuba maso kuko mu mpamvu zituma abana basambanywa harimo no kuba ababyeyi badakurikirana ibyo bafite batabihereye, ngo babaze aho babikuye kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturanyi, inshuti z’umuryango basambanya abana bakoresheje amayeri yo kubaha impano ku kigero cyo kuri 56.3%.

Ababyeyi bakwiye kujya bagira amakenga bakabaza abana aho bakuye ibyo bafite batazi aho byavuye, byaba ngombwa bakihaniza abaha abana babo impano za hato na hato.

Murangira ati: “Ukabona umuntu yigize umugiraneza amuha ‘lift’ amujyana ku ishuri buri munsi, utekereza ko bajya kugerayo baganiriye ibiki? Ejo akamuha impano, nayizana mubaze uwayimuhaye nibiba na ngombwa ujye kwiyama uwo muntu.”

Mu mpamvu zituma abana basambanywa harimo no kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kubitaho no kubakurikirana biri ku kigero cya 45.5%, ubumenyi buke ku gusambanywa biri ku kigero cya 14.5%, no kwizezwa kuzashyingiranwa biri ku kigero cya 11.2%.

Ku wa 26 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Uburinganire n’Itarambere ry’Umuryango (MIGEPROF) izatangiza ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, buzatangiriza mu Karere ka Gicumbi. 

Imibare ya RIB igaragaza ko mu  2024-2025 yakiriye ibirego by’abana basambanyijwe 4 138, aho Intara y’i Burasirazuba yihariye 34%.

Iyo mibare igaragaza ko abakobwa ari bo bibasirwa cyane kurusha abahungu, kuko muri uwo mwaka abasambanyijwe bari ku kigero cya 95.6%, mu gihe abahungu bari ku kigero cya 4.6%.

Abarimo abanyamakuru batandukanye bagaragarijwe ko abakobwa basambanyijwe mu 2024-2026 bari ku kigero cya 95.6%

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA