Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero mu Majyepfo ya Iran ku bigo by’ububiko bwa misile no ku bwato bwifashishwaga mu ntambara, mu gihe ibiganiro byari birimbanyije hagati y’intumwa za Iran zari muri Qatar mu biganiro bigamije kongera igihe cy’agahenge k’intambara.
Nyuma y’icyo gitero cyo ku wa 25 Gicurasi 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Marco Rubio yavuze ko amasezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika ashobora gufata indi minsi mike.
Aljazeera yatangaje ko ibyo Rubio yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko yarimo mu Buhinde.
Yagize ati:” Hari ibiganiro byari biri kubera muri Qatar tuzareba niba byakomeza. Ntekereza ko hari ibiganiro byinshi biri kuba ku mpande zombi ku mvugo zihariye zizakoreshwa mu nyandiko ya mbere y’amasezerano, bityo bizafata indi minsi mike.”
Yongeyeho ko Perezida wa Amerika, Donald Trump afite ubushake bwo gusinya amasezerano cyangwa ntanabikore ariko umuhora wa Hormuz ugomba gufungurwa kuko ibyo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi Isi itagomba kubyihanganira.
Nta kintu Iran iratangaza kuri ibi bitero bishya ngo ibyemeze cyangwa ibihakane inagaragaze icyo igiye gukora, ariko mu bihe bitandukanye yateguje ko intambara izakwira no hakurya yo mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe Amerika yakongera kugaba ibitero.
Amerika na Isiraheli batangije intambara kuri Iran mu mpera za Gashyantare 2026; ibintu byatumye intambara ikwira mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, bituma ibiciro ku isoko bitumbagira ku Isi ndetse itwarana n’ubuzima bw’abantu amagana.
