Umuhanzikazi Taylor Swift ntiyahiriwe n’urugendo mu marushanwa mwaka y’ibihembo bihabwa abahanzi bakoze ibihangano bitandukanye birimo indirimbo ubugeni n’ibindi bihiga ibindi mu 2026 ‘American Music Awards 2026’ aho yari ahataniye ibihembo 8 bikarangira nta na kimwe yegukanye.
Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ry’itariki 25 Gicurasi 2026, aho iryo rushanwa ryabaga ku nshuro ya 52, bikaba byatangiwe mu birori byabereye muri MGM Grand Garden Arena iherereye mu mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri ibyo birori harimo abandi bahanzi bitwaye neza barimo itsinda rya BTS ryegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka mwiza (Artist of the Year), ndetse n’icy’indirimbo y’impeshyi yahize izindi“Song of the Summer” bakaba babikesheje indirimbo yabo “Swim” yakunzwe cyane ikanafata umwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100.
Umuhanzi Sombr na we uri mu bakizamuka yegukanye ibihembo bibiri bikomeye birimo icy’awakoze indirimo yo mu njyana ya Rock nziza “Best Rock/Alternative Song” abikesha indirimbo ye yise“Back to Friends”, ndetse akaba yarahawe n’igihembo cy’umuhanzi wa Rock mwiza “Breakthrough Rock/Alternative Artist’.
Mu bihembo byaciye mu myanya y’intoki za Taylor swift birimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka ( Artist of the Year), icya Alubumu nziza (Album of the Year), indirimo nziza ikoze mu mashusho (Best Music Video), indirimo nshya nziza yo mu mpeshyi, Song of the Summer (New), icy’umuhazi mwiza ukora injyana ya Pop (Best Female Pop Artist), icy’akoza Alubumu nziza mu njyana ya Pop “Best Pop Album”, icy’indirimbo nziza y’umwaka ” Song of the Year”, n’indirimbo nziza iri mu njyana ya Pop ” Best Pop Song”.
Gutsindwa kwa Tayla Swift byabaye igitangaza kuko ni we ufite ibihembo byinshi by’iryo rushanwa kurusha abandi, aho muri rusange afite ibigera muri 40.
