Umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka uzuzura utwaye hafi Miliyari 135 Frw
Ubukungu

Umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka uzuzura utwaye hafi Miliyari 135 Frw

MUTETERAZINA SHIFAH

September 8, 2026

Imirimo yo kwagura no gusana umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka yatangijwe ku mugaragaro hatangazwa ko uzarangira utwaye Miliyari 135 z’Amafaranga y’u Rwanda, azatangwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ni ibirwa byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2026, mu muhango wo gutangiza ibyo bikorwa ku mugaragaro bizakorwa ku bufatanye n’Ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Col. Bizimungu Claudien avuga ko mu gihe imirimo izaba ikorwa hari aho izabangamira ingendo z’abaturage ariko kandi babasaba ubufatanye kugira ngo ibyo bikorwa bikorwe neza.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage n’ikijyanye n’uko mu ikorwa ryawo hari imbogamizi bazahura na zo, bagendaga ariho baciye none birasaba ko uzakorwa mu byiciro ubwo rero hari igice kimwe kizafunga niba cyafunze rero hazabaho umuvundo w’ibinyabiziga ukabije, kandi tuziretse zikawunyuramo akazi ntabwo kakorwa. Turasaba abaturage kwihangana umuhanda ukazakorwa neza.”

Yongeraho ati: “Ni ubufatanye kuko hari amafaranga Ubushinwa buzatanga hari natwe ayo tuzatanga mu mibare ifatika. Abashinwa bazatanga amafaranga hafi Miliyari 95 Frw hanyuma u Rwanda rutange hafi Miliyari 35, ni amafaranga menshi y’Abanyarwanda tugomba gukomeza gukurikirana ku buryo atakoreshwa nabi.”

Kimwe mu byo MININFRA Isaba abaturage harimo gutangira ingendo zabo hakiri kare kugira ngo birinde gukererwa muri gahunda bagiyemo bityo bafashe inzego z’umutekano kubafasha gukoresha imihanda bashyiriweho neza.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Gao Wenqi, avuga imishinga itandukanye irimo n’ibitaro bya Masaka biherutse gutahwa ari umusaruro w’umubano n’ubufatanye byiza byaranze u Rwanda n’u Bushinwa mu myaka yatambutse ashimira Perezida Paul Kagame.

Ati: “Gutangiza ibikorwa by’umushinga wo kubaka uyu muhanda ni ikimenyetso cy’umubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, turabishimira Perezida Paul Kagame ku bufatanye agira mu gushyira mu bikorwa mishinga nk’iyi, kuko ishimangira ubushake n’umurava mu mubano ibihugu byose bifitanye. Uyu muhanda ni igitekerezo cy’ubugwaneza, ubushake n’umurava kandi bizakomeza kuturanga.”

Abaturage bavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rigiye kubaruhura imbogamizi z’umuvundo w’imodoka kuko byagaragaye ko benshi bakererwa kugera ku mirimo yabo kubera ko umuhanda wari muto.

Ndayisenga Regis ukorera ahazwi nka ‘Prince House’ avuga ko bishimiye cyane kuba uwo muhanda ugiye gukorwa kuko umuvundo w’ibinyabiziga wahabaga wabakerezaga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ati: “Twishimiye cyane kuba ugiye kubakwa kuko mbere byari ikibazo gikomeye. Kuko habaga hari umuvundo w’ibinyabiziga n’iyi ruhurura batarayikora amazi akadutera hano hakuzura ariko kuva ugiye gukorwa n’ibyiza cyane ku bantu tuwukoresha n’abahatuye.”

Mushikazi Yvone we yagize ati: “Turanezerewe cyane kuko ingendo z’abantu bakererwaga ku kazi zizashira, abanyeshuri bageraga mu masomo bakererewe kubera umubyigano w’ibinyabiziga ariko umuhanda niwaguka bizatungana.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) kigaragaza ko uwo muhanda ureshya n’ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.

Biteganyijwe ko uhyirwaho igice cyo hejuru cy’umuhanda ugeretse, mu rwego rwo kugabanya umuvundo wawugaragaragamo, igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.

Umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka ugiye kwagurwa
Imirimo yo kwagura no gutunganya Umuganda Giporoso-Masaka yatangijwe ku mugaragaro
U Bushinwa kubufatanye n’u Rwanda batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka umubanda Prince House-Giporoso-Masaka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA