Taliki 15 Gicurasi 2022 hasojwe shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo mu mukino wa Cricket “RCA T20 Cup Men Division 1 & 2” aho ikipe ya Zonic Tigers CC mu cyiciro cya mbere na IPRC-Kigali CC mu cyiciro cya kabiri zegukanye igikombe.
Mu bakobwa, taliki 22 Gicurasi 2022 ni bwo hasojwe shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri “ 2022 RCA T20 Cup Women Division 1 & 2” aho ikipe ya Sorwathe CC yegukanye igikombe mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Indatwa Hampshire CC.
Aya makipe yegukanye ibikombe yaba mu bagabo n’abagore agizwe n’abakinnyi bakiri bato kuko nka Zonic Tigers CC na IPRC Kigali abakinnyi bayo bafite hagati y’imyaka 18 na 21 mu gihe ikipe ya Sorwathe CC mu bakobwa abakinnyi bayo bafite hagati y’imyaka 17 na 18.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Steven Musaale agaragaza ko kuba abana ari bo bigaragaje muri shampiyona y’uyu mwaka ari icyerekana ko mu minsi iri imbere umukino wa Cricket uzaba ukomeye cyane.
Akomeza avuga ko bamaze imyaka irenga 20 batoza abakiri bato umukino wa Cricket kandi birimo gutanga umusaruro.
Ati : “ Umukino ugitangira mu ikipe y’igihugu harimo abahinde benshi ariko ubu hasigayemo umwe wenyine, birerekana ko rero abana bacu bamaze kumenya umukino”.
Akomeza avuga ko kubona abana baturuka za Kinihira n’abandi bakina umukino wa Cricket bigaragaza ko urimo kugenda ukwirakwira mu gihugu hose.