Kaneza Adolphe wari ufite imyaka 12 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu aracyagendana ibikomere ku mutima ku bw’amahano yabonye akiri umwana bikamutera ihungabana yarwaye mu gihe cy’imyaka 28, ariko akagenda yoroherwa uko imyaka yashiraga afashwa.
Mu buhamya bwe, Kaneza Adolphe avuga ko yabonye umuryango we utsembwa kimwe n’abandi bahunganaga, kurokoka kwe bimubera umusaraba ukomeye kuko ihungabana yakuyemo ryatumye amara imyaka 28 adakandagira aho bibukira kuko no kubitekereza byamusubizaga inyuma.
Avuga ko nubwo yari anyuzwe no kuba mu gihugu gitekanye, yagize ubutwari bwo kujya aho bibukira bwa mbere ku ya 13 Mata 2023. Uyu munsi Kaneza ni umugabo w’umugore n’abana batanu akaba atuye mu Mudugudu wa Bunyamanza, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.
Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye we n’umuryango we batuye mu yari Selile Kirambira, Segiteri Rumamfu, Komini Gatare, ubu ni mu Kagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.
Jenoside yabaye yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ahungira kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika, ahiciwe Abatutsi bagera ku 15,000 akaharokokera bitewe n’imibiri myinshi yamwirunzeho ubwo bicirwaga mu Kiliziya babanje kwirwanaho byanze, akahamara n’ubundi iminsi myinshi, abicanyi bakahagaruka baje kwica abo batishe mbere, akabanyuramo akabacika.
Avuga ko muri uko kubacika yihishe igihe kirekire mu bihuru, inzara yaramwishe ariko atakiyumva kuko umubiri wari warabaye ikinya, nta cy’ubuzima agitekereza kuko agahinda ke kari karanatangiye mbere gato ya Jenoside aho se yafungwaga mu byitso, akanakurikiza uburyo Abatutsi bari bafashwe mu mashuri.
Ati: “Namaze iminsi itatu muri Kiliziya ya Hanika imibiri myinshi yaranguye hejuru hagati mu ntebe z’ibisima zarimo. Abaje kuyitwara bajya kuyiroha mu kiyaga cya Kivu no mu yindi migezi, abambonye ndi muzima bankuramo banshyira mu yindi nzu, bamwe babatwika ari bazima na bwo ndarokoka.”
Akomeza agira ati: “Nakomeje kuba hano ku Kiliziya nihisha abicanyi, baza kuvuga ko batujyana mu masegiteri dukomokamo ngo bahaturindire na ho bashaka kuzahatwicira kuko abo bajyanye hafi ya bose babishe. Icyo gihe ndabacika, mara igihe kirekire mu bihuru, nimugoroba njya gushaka ibiryo mu bagiraneza nkagaruka mu bihuru, umubyeyi umwe aza kumpisha, kugeza Inkotanyi zigeze ino nzigezeho mbaho.”
Avuga ko aho agaruriye ubwenge bwari bwaratakaye, yasanze mu muryango w’abana barindwi asigaranye mushiki we muto gusa, abandi bose bariciwe hamwe n’ababyeyi be. Ati: “Nubwo Jenoside yari irangiye ariko n’ubundi amahoro yarabuze kubera Abacengezi bagarutse kutwicamo abari barokotse. Mu by’ukuri twatangiye kumva turi abantu mu 1999 ari bwo nasubiye mu ishuri, mpita njya mu yisumbuye.”
Avuga ko yabonye amanota amujyana kaminuza muri ISAE Busogo, arangije umwaka wa mbere afatwa n’uburwayi bwo kudasinzira, akamara amasaha 24 yose nta gatotsi atekereza gusa ibyamubayeho, ntagire n’umunota n’umwe wo gufatanya amaso, kwiga biranga arataha.
Ati: “Nagarutse aha iwacu ntawe nsanga, icyakora mbona akazi ko kwigisha, gusinzira byansabaga kwiyahuza inzoga nyinshi ngo ndebe ko nabona agatotsi, icyo gihe bwo ngasinzira. Nasubiye kwiga muri ULK, icungamutungo, ngeze mu mwaka wa nyuma bwa burwayi bwo kudasinzira buragaruka, kwiga birongera biranga, ngaruka mu rugo mu 2013. Kuva ubwo kugeza ubu ndi umuhinzi rimwe na rimwe nkorora ingurube ngo ndebe ko ubuzima bwakomeza.”
Avuga ko ibyo byose byamubagaho byamuzinuye gahunda yo kwibuka, abandi bajya kwibuka akigira mu kabari akanywa inzoga nyinshi ngo abyiyibagize.
Ati: “Namaze imyaka 28 ntashobora gukandagira aho bibuka. Nageze bwa mbere aha ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika rubitse imibiri y’abanjye benshi kwibuka mu 2023. Sinifuzaga kugaruka aho nakomerekeye kuko numvaga mbangamirwa cyane. Byantoneka aho kunyomora, kuko numvaga nta mpamvu yo kuza aho ntagiriye umugisha. Numvaga kwibuka kwaba ari nko kwitoneka.”
Igitangaje ni uko aturanye n’Urwibutso rwa Hanika ariko akaba yarakomeretswaga cyane no kurubona, bigatuma yishora mu kunywa inzoga nyinshi, yabona abagiye kwibuka batashye na we agataha.
Nyuma yaje gufata umwanya wo kwitekerezaho cyane, areba ubuzima bwe uko bwagiye bukurikirana, areba aho ageze, asanga kwibuka byamufasha kuko nta wundi yashoboraga kubwira impamvu atibuka. Ati: “Sinatinyaga guhura n’abanyiciye kuko n’ubundi twari dusanzwe duhura simbagireho ikibazo, ariko no gusura inzibutso rwaba urwa Hanika, Rwamatamu, Bisesero n’ahandi numvaga nta wahankandagiza.”
Guhindura imyumvire byamubereye inzira yo gutangira gukira ibikomere yayitangiye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, atangira kubona imbaraga zo kumva yajya afatanya n’abandi guha icyubahiro abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Ni bwo nafashe icyemezo cyo kuza hano kuri Kiliziya ya Hanika niciwemo simfe, nkahibukira abanjye bashyinguye muri uru rwibutso. Nkihagera natunguwe n’uko abari kuri gahunda bakimbona babaye nk’abatunguwe na bo kuko bwari bwo bwa mbere, ntanazi uko bigenda, barambwira ngo nijye noneho ugiye gutanga ubuhamya.”
Nyuma yo gutanga ubuhamya yatangiye kubohoka, kugeza n’uyu munsi aracyakomeje no gukangurira abandi batarabohoka kuva ibuzimu bakajya ibumuntu. Kaneza Adolphe ubu ni we uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Macuba, akavuga ko na byo bimufasha kumva atari wenyine. Ashimira abamubaye hafi muri izo ntimba zose kugeza yiyumvisemo kwiyakira, akanashimira Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyamasheke rwamwubakiye inzu abamo, n’ubuyobozi bw’Akarere bumuba hafi.



