OMS iraburira ibihugu bituranye na RDC na Uganda kubera Ebola yahagaragaye
Amakuru

OMS iraburira ibihugu bituranye na RDC na Uganda kubera Ebola yahagaragaye

KAMALIZA AGNES

May 17, 2026

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (RDC) cyadukiriye na  Uganda kandi ibihugu bituranye biri mu byago bitewe n’ikwirakwira ryacyo. OMS yavuze ko Ebola ari ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije Isi nyuma yuko abantu barenga 300 bo muri ibyo bihugu ibagaragayeho, abandi 88 ikabica.

Mu butumwa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri iki  Cyumweru yavuze ko iki cyorezo nubwo  kitaruzuza ibisabwa ngo cyitwe icyorezo gikomeye (pandemic)  ariko ko ibihugu bituranye biri mu byago bikomeye byo kucyandura kubera uko gikwirakwira.

OMS yavuze ko iki cyorezo gishobora gukara cyane bitewe n’uko ibipimo bya mbere byagaragaje umubare munini w’abanduye ndetse n’uburyo umubare w’abandura ukomeza kwiyongera. Inzego z’ubuzima zemeje ko icyorezo kiriho ubu giterwa na virusi ya Bundibugyo (Bundibugyo virus disease – BVD), ubwoko budasanzwe bwa Ebola butarabona  imiti cyangwa inkingo byihariye.

Iyi virusi ikunze kwica abantu benshi kandi ikandura vuba, itera umuriro, kuribwa mu mubiri, kuruka no guhitwa; ikwirakwira binyuze mu guhura n’amatembabuzi y’uwanduye, ibikoresho byanduye, cyangwa ku mirambo y’abapfuye bazize iyo ndwara.

OMS igaragaza ko kugeza ubu RDC ari  yo ifite umubare munini w’abanduye mu gihe muri Uganda hamaze kugaragarara abantu babiri kuva byatangazwa ku wa 16 Gicurasi ko cyahageze. Umuntu wagaragayeho Ebola muri Uganda yari avuye muri RDC yaje gupfira  mu bitaro byo mu murwa mukuru Kampala, nyuma OMS  yemeza ko hari undi murwayi wa kabiri wagaragaye i Kampala, isobanura ko abo bombi bigaragara ko ntaho bahuriye ariko bose bari bavuye muri RDC.

OMS  yavuze ko iki cyorezo kiri hagati ya RDC  na Uganda gishobora guteza ibyago ku bihugu bituranye, isaba gushyira mu bikorwa uburyo bwihutirwa bwo guhangana  n’ibyorezo no gukora igenzura ku mipaka ihuza ibihugu byombi. Nubwo Ebola imaze kwaduka inshuro zisaga 20 muri RDC no muri Uganda ariko ubwoko bw’icyo cyorezo ni ubwa gatatu bugaragaye.

Iyi virusi ya Ebola yongeye kugaragara bwa mbere mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka wa Uganda na Sudani y’Epfo  ku wa 15 Gicurasi 2026. OMS isaba abanduye kwishyira mu kato no  kugabanya ingendo zitari ngombwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA