Urugomero rwa Nyabarongo II  rugeze kuri 80% rwafunguye amahirwe y’Iterambere  
Ubukungu

Urugomero rwa Nyabarongo II  rugeze kuri 80% rwafunguye amahirwe y’Iterambere  

NGABOYABAHIZI PROTAIS

October 18, 2026

Abaturage bo mu Turere  twa Nyarugenge, Rulindo, Gakenke, Muhanga, Kamonyi, Nyabihu, Ngororero na Musanze, bategerezanyije amatsiko amahirwe y’iterambere bazazanirwa n’umushinga wa Nyabarongo II ugeze ku kigero kiri hejuru ya 80% wubakwa. 

Urugomero rwa Nyabarongo II rwitezweho kongera amashanyarazi Igihugu gifite kuko ruzatanga Megawati 43,5 ndetse rukanateza imbere ubuhinzi bwifashisha kuhira imyaka no gufasha abaturage kubona amahirwe mashya y’ubukungu.

Uretse gutanga amazi uru rugomero rwubatswe kuri kilometero 68 ruzafasha no gucunga neza amazi hagamijwe kugabanya ingaruka z’imyuzure.

Ku baturage, inyungu z’uyu mushinga zitezwe kugaragarira mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi no kurushaho kunoza imibereho y’imiryango yabo.

Abahinzi bazabona amazi yo kuhira bashobora kubona amahirwe yo guhinga mu bihe bitandukanye by’umwaka, aho ibikorwa remezo byo kuhira bizaba byashyizweho kandi amazi akaboneka ahagije.

Mutuyimana Didacienne wo mu Karere ka Gakenke avuga ko yiteze ko amazi azaturuka kuri uru rugomero azafasha abahinzi kongera umusaruro w’imboga n’imbuto by’umwihariko ku butaka bw’imisozi. 

Yagize ati: “Uru rugomero nirumara kuzura bizatuma tutongera guhura n’amapfa kuko tuzabona amazi azadufasha kuvomerera imyaka yacu. Muri kano gace kacu guhinga imboga byari ingorabahizi mu gihe cy’icyi. Ubu kubera ko amazi agiye kuzaba ari hano, nta mboga n’imbuto bizongera kubura hano. Ibi rero bizatuma tubona amafaranga dukura mu kugemura imboga n’imbuto i Kigali.”

Abaturage bakora ubucuruzi n’imirimo iciriritse na bo bavuga ko bazungukira ku mashanyarazi abafasha gukoresha ibikoresho bitandukanye, kunoza serivisi batanga no guteza imbere ibikorwa bibinjiriza amafaranga.

Rukundo Edson wo muri Kamonyi yiteze ko umushinga uzagira uruhare mu kongera amashanyarazi no kubafungurira amahirwe y’akazi.

Yagize ati: “Ubu amashanyarazi agiye kujya yiyongera kuko aya aje kunganira ayo kuri Ntaruka n’andi yo mu bindi bice twakoreshaga nk’Abanyarwanda. Ikindi, uru rugomero ruzatanga akazi mu buryo buhoraho, nk’uko kuri ubu bamwe batangiye kubona imirimo. Iki ni igikorwa cy’ingirakamaro kandi cy’iterambere.”

Habamenshi Jean Baptiste na we avuga ko amashanyarazi ahagije ashobora gufasha abanyabukorikori n’abandi bacuruzi kongera umusaruro no kunoza serivisi batanga.

Yagize ati: “Amashanyarazi ahagije azatuma twongera amasaha yo gukora, imashini zacu zizajya zikora zizeye umuriro uhagije cyane cyane nk’abanyabukorikori, ababaji n’abacuzi, kimwe na za firigo zacu zizabona umuriro uhagije kuko na byo biba bikenewe kugira ngo dukonjeshe ibicuruzwa.”

Ikigega cy’amazi kizaremwa na Nyabarongo II  na ko cyitezwwho kizaba gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z’amazi, ayo mazi akazifashishwa mu kuhira imyaka no mu bindi bikorwa by’iterambere. Biteganyijwe kandi ko ikiyaga kizagira uruhare mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi igihe ibiko rwaremezo n’ingamba z’umutekano bizaba byujujwe.

Uwitwa Kamali Théoneste wo mu Karere ka Gakenke yizeye ko ikiyaga kizaba cyavutse kuri uru rugomero gishobora no gukurura ba mukerarugendo, bigatuma haboneka amahirwe mu bukerarugendo n’amacumbi.

Yagize ati: “Uru rugomero ruzateza imbere ubukerarugendo kuko hazaba hari ikiyaga. Aha rero tuzashyiraho amacumbi aciriritse n’amahoteli, kuko byanga bikunda aha hantu hazasurwa cyane n’abakerarugendo n’abandi bazaba bashaka kuruhuka.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, bakitegura kubyaza umusaruro amahirwe azaturuka ku rugomero rwa Nyabarongo II, cyane cyane mu buhinzi, ubucuruzi no guteza imbere imibereho yabo.

Guverineri Mugabowagahunde ashishikariza abaturage kutazategereza gusa ko umushinga urangira, ahubwo ko bakwiye gutangira gutekereza ku bikorwa bazakora kugira ngo umushingabuzarangire na bo batangira ibikorwa byabo cyangwa baranabitangiye.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage kwitegura hakiri kare kugira ngo Nyabarongo II izabafashe kwiteza imbere. Abakora ubuhinzi bakwiye gutekereza ku buryo bazongera umusaruro wabo, abandi bagashaka ibitekerezo by’imishinga mito n’iciriritse bashobora guteza imbere, bakabyaza umusaruro amahirwe azaturuka kuri uyu mushinga.”

Akomeza asaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo bagenda bahabwa, birimo imihanda, ibikorwa by’amazi n’ibindi byubakwa hagamijwe kunoza imibereho yabo, kuko kubirengera no kubifata neza bituma biramba kandi bigakomeza kubagirira akamaro.

Yagize ati: “Iterambere ntirigarukira ku kubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo risaba ko n’abaturage babigira ibyabo, bakabibungabunga kandi bakirinda ibikorwa byose byabyangiza. Iyo ibikorwa remezo bibungabunzwe neza, bikomeza gufasha abaturage mu gihe kirekire no kubagezaho serivisi bakeneye.”

Guverineri  Mugabowagahunde ashimangira ko uruhare rw’abaturage, ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi ndetse no kubungabunga ibidukikije ari bimwe mu bizafasha ko inyungu zitegerejwe kuri Nyabarongo II zigira uruhare rurambye mu iterambere ry’abaturage.

Nyabarongo II ni umushinga witezweho kuzura utwaye u Rwanda miliyari zisaga 320 z’amafaranga y’u Rwanda, hatabariwemo amafaranga asaga miliyari 70 yagenewe kwimura abaturage bagize imiryango 3 400.

Imirimo yo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo II ikomeje kwihutishwa, abaturage biteguye kurubyaza umusaruro
Ikiyaga kizavuka cyitezweho gukurura ba mukerarugendo n’ishoramari rinyuranye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA