Urukiko rwanze icyemezo cya Perezida Trump cyimaga ubwenegihugu abana bavukiye muri USA
Amakuru

Urukiko rwanze icyemezo cya Perezida Trump cyimaga ubwenegihugu abana bavukiye muri USA

KAMALIZA AGNES

July 1, 2026

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro icyemezo cyafashwe na Perezida Donald Trump agisubira ku butegetsi muri Mutarama 2025, cyimaga ubwenegihugu umwana wavukiye ku butaka bw’icyo gihugu adafite ababyeyi b’Abanyamerika cyangwa abahatuye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyo cyemezo ku wa 30 Kamena 2026, ku bwiganze bw’abacamanza batandatu kuri batatu gihita gihinyuza icyemezo cya Perezida Donald Trump cyimana uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu ku mwana uhavukiye.

Aljazeera yatangaje ko iki cyemezo ari igihombo gikomeye kuri Trump kuko icyemezo cy’Urukiko kinyuranye n’itegeko rye ndetse n’umugambi we wo kuvugurura politiki ya Amerika y’abinjira n’abasohoka.

Trump akimara kurahirira kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2025, yasinye itegeko ryima ubwenegihugu abana bavukiye muri Amerika, bafite ababyeyi bafite impushya z’igihe gito zo kuba muri icyo gihugu cyangwa abahaba badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko guhita bahabwa ubwenegihugu.

Mu bacamanza icyenda bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, batandatu bemeje icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze, cyavugaga ko itegeko rya Perezida Donald Trump rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse rinyuranyije n’icyemezo cyari cyarafashwe mbere n’Urukiko rw’Ikirenga kuri iyo ngingo.

Umucamanza Mukuru w’Urukiko, John Roberts mu mwanzuro w’impapuro 26, yasobanuye ko abunganira ubutegetsi bwa Trump n’abacamanza batemeranyaga n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kuko batatanze ibimenyetso bihagije bishyigikira uburyo bushya buhindura itegeko rimaze igihe kirekire rikoreshwa.

Yagize ati: “Ikibazo ni uko nta bimenyetso bifatika bihari bishyigikira ibi bisobanuro bishya bihindura cyane amategeko yari asanzwe amenyerewe.”

Itegeko ritanga ubwenegihugu ku bana bavukiye muri Amerika rishingiye ku ivugururwa rya 14 Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Kamena 1866, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje umushinga w’ivugururwa rya 14 aho ingingo yaryo ya mbere igaragaza ko abantu bose bavukiye cyangwa bahawe ubwenegihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari mu bubasha bw’amategeko yayo ndetse ari abaturage bayo n’aba Leta bavukiyemo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA