Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia 
Imyidagaduro

Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia 

SHEMA IVAN

October 6, 2026

Umuhanzikazi Bwiza agiye kwifashisha Bruce Melodie mu gitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu yise ‘Home’ azakorera muri Zambia.

Iki gitaramo cyiswe ‘Bwiza Home Album Concert’, kizabera ahitwa KK Mall, Long Acres mu Mujyi wa Lusaka, tariki 28 Ugushyingo 2026. 

Uretse Bwiza na Bruce Melodie, hari abandi bahanzi bo muri Zambia, bazifashishwa mu gususurutsa abazacyitabira.

Bwiza ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda kandi bamaze gutera intambwe ikomeye mu gihe gito amaze mu muziki.

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2021 nyuma yo kwegukana irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’, ryateguwe na KIKAC Music, rimuhesha amasezerano yo gukora umuziki nk’umwuga.

Bwiza agiye kumurika album ya gatatu, kuva yatangira umuziki, akabaamaze gukora album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ‘25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi mu 2025.Izi album ziyongeraho EP yise ‘Connect me’ yasohoye mu 2021.

Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho agiye kumurika album ye ya gatatu yise ‘Home’
Bwiza agiye kwifashisha Bruce Melodie mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya gatatu azakorera muri Zambia

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA