Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije n’iya Sudani ibitego 1-1 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi mu ijonjora ry’ibanze mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Uyu mukino wabereye kuri Juba National Stadium, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, witabirwa n’abarimo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.
Ikipe y’Igihugu ya Sudani ni yo yatangiye neza umukino bidatsinze ku munota wa gatanu yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Al Othaymin ku burangare bw’ubwugarizi bw’Amavubi U23.
Rutahizamu w’Amavubi U23 ukina anyuze mu mpande, Muhoza Daniel, yabonye ikarita y’umuhondo mu ntangiriro z’umukino, ku munota wa 34 ahabwa indi yatumye yerekwa umutuku asohoka mu kibuga.
Igice cya mbere cyarangiye Sudani itsinze u Rwanda igitego 1-0.
Amavubi yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ndetse ku munota wa 48 yabonye igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na Awab Antar abagarurira icyizere mu mukino.
Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, bituma Amavubi y’u Rwanda asezerera Sudani ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi mu ijonjora ry’ibanze mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu ijonjora rya kabiri, Amavubi U23 azahura na Cameroun mu mikino ibiri iteganyijwe mu Ugushyingo 2026, mu gihe ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izakina ijonjora rya nyuma riteganyijwe muri Werurwe 2027.
Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri, kizanatanga amakipe ane azahagararira Umugabane wa Afurika mu Mikino Olempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.





