Ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bwatangaje ko bwataye muri yombi, Eric Tabaro Nshimiye w’imyaka 54 y’amavuko, nyuma yo kubona ibihamya bidashidikanywaho ko amaze imyaka igera kuri 30 yarahishe uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo utuye mu Mujyi wa Uniontown wa Leta ya Pennsylvania yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera z’i Boston muri Leta ya Massachusetts ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Ubutabera rya Guverinoma ya USA.
Eric Tabaro Nshimiye unazwi ku mazina ya nyayo ya Eric Tabaro Nshimiyimana, akurikiranyweho ibyaha bine bifitanye isano no kubeshya n’ikindi cyaha kijyanye no kugerageza kubangamira ubutabera. Ubutabera bwa Amerika buvuga ko Nshimiye akekwaho kubeshya Inteko iburanisha mu rubanza rwa Jean Leonard Teganya ufungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwabaye mu mwaka wa 2019.
Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leah B. Foley yagize ati: “Eric Tabaro Nshimiye yabagaho mu rusobe rw’ibinyoma no kubeshya. Yabonye ubuhungiro muri iki Gihugu nyuma yo kubeshya abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze asibanganya ibyahaha yakoreye Abatutsi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirinda abahohotewe ntizirinda abanyabyaha ruharwa. Uyu mwanzuro w’ubutabera ugamije guharanira ko Nshimiye adakomeza kwihisha inyuma y’ibinyoma bye.”
Intumwa Nkuru yungirije, A. Tysen Duva na we yashimangiye ko iki ari cyo gihe ngo Nshimiye aryozwe ibyaha akekwaho, yishyure n’ingaruka zo kubeshya inzego z’Igihugu za USA.
Ati: “Mu gihe kigera ku myaka 30, uyu muburanyi yahishe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha ndengakamere yakoze. Nk’aho ibyo bidahagije, yabeshye abayobozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kuba umuturage wa USA. Yanabeshye Inteko iburanisha kugira ngo yirinde hamwe na mugenzi we bafatanyije gukora Jenoside.”
Yongeyeho ati: “Ubu rero agiye guhura n’ingaruka z’ibyaha yakoze, tunashimira ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubushishozi bw’abashinjacyaha bacu hamwe n’abashinzwe kubahiriza amategeko, baharaniye ko Nshimiye atazigera yiyambura ahahise he.”
Inzego z’ubutabera za Amerika zivuga ko icyaha cyo kubangamira inzego z’ubutabera nikimuhama kizamuhesha igihano cy’imyaka 10 y’igifungo, imyaka itatu yo gukurikiranwa ari hanze ndetse n’ihazabu y’ibihunbi 250 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zisaga 369 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyaha cyo kubeshya inzego za Leta na cyo kimuhesha igihano cy’imyaka itanu y’igifungo, imyaka itatu yo gukurikiranwa ari hanze n’ihazabu y’ibihumbi 250 by’amadolari ya Amerika. Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi na byo azabikurikiranwaho hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.
Jeffrey Grimming, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Iperereza muri New England, yavuze ko Nshimiye yari ikirura cyambaye uruhu rw’intama, aho yigaragazaga nk’impunzi kandi yarabaye umwicanyi ruharwa mu Rwanda. Mu myaka ikabakaba 30 yabagaho mu nzozi za Amerika yubakira ubuzima ku ruhurirane rw’ibinyoma. Uyu munsi ubutabera bushyize iherezo kuri icyo kinyoma no kubangamira inzego z’ubutabera.
Yakomeje agaragaza ko ubu butabera bugenewe abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi basangije inzego za Amerika ubuhamya bwabo, aho badahwema kuzenguruka Isi bavuga amateka yijimye yababayeho banasaba ko Nshimiye yagezwa mu butabera. Ati: “Turabashimira twivuye inyuma ku bw’umusanzu n’ubwitange byabo.”
Umucamanza Mukuru F. Dennis Taylor IV, yashyize urubanza rwa Nshimiye ku wa 26 Mutarama 2027. Ubushinjacyaha bugaragaza ko bufite ibihamya ko Nshimiye yagize uruhare mu kwica abagabo, abagore n’abana b’Abatutsi abakubita ubuhiri bufite imisumari ku mitwe abandi akabatemesha imihoro.
Umwishywa wa Nshimiye witwa Bizimana Epa, atanga ubuhamya ko nyirarume yagiye muri USA mu mwaka wa 1995 akaba yari amaze kubaka ubuzima nka Enjiniyeri (Engineer), ariko akamurengera avuga ko atemera ko ari we wakoze ibyaha akurikiranyweho.
Nshimiye yafashwe nyuma yo kwitaba Urukiko rw’Ibanze rwo mu Karere k’Amajyarururu ya Ohio ahitwa Youngstown, ariko ubu azahera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Boston.
Inzego z’ubutabera za Amerika zivuga ko iki gihugu kitazigera cyemera kuba ijuru rito ku banyabyaha n’abangiza uburenganzira bwa muntu, kuko amategeko arinda abashaka ubuhungiro abereyeho kurengera abahohotewe gusa.
Nshimiye yakoze Jenoside yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda
Inyandiko zashyikirijwe ubutabera bwa Amerika zigaragaza ko Nshimiye yari umunyeshuri wiga ubuganga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare.
Nshimiye na mugenzi we Teganya bari bazwi cyane nk’abanyamuryango bakomeye b’Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Mata 1994, Nshimiye na Teganya ndetse n’abandi banyeshuri bari abahezanguni, bayoboye ibitero byicanye ubugome Abatutsi, aho babanzaga kubakubita ubuhiri bushinzeho imisumari maze bakabahorahoza babatemesha imihoro.
By’umwihariko, Nshimiye ashinjwa kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 14 n’umugabo wadodaga amataburiya y’abaganga bakoraga mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Abatangabuhamya bagaragaje ahantu hatandukanye uyu Nshimiye yakoze ubwicanyi ndetse banashushanyiriza ubutabera intwaro gakondo Nshimiye yitwazaga. Binavugwa ko Nshimiye yanagize uruhare mu gusambanya Abatutsikazi mbere yo kubica urw’agashinyaguro.