Umuryango w’Ivugabutumwa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC), uyoborwa na Apostle Dr. Paul Gitwaza, wasabye imbabazi abaforomo, ababyaza n’abandi bagizweho ingaruka n’amagambo yavugiwe mu nyigisho yo ku wa 7 Kanama 2026, nyuma y’uko amashusho y’iyo nyigisho akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryacyeye, AWM/ZTCC yavuze ko yamenye ko amagambo ari muri ayo mashusho yumvikanye ku bantu benshi, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, nk’asesereza umwuga wabo kandi asuzuguza uruhare bagira mu kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muryango wavuze ko atari wo mugambi wari ugamijwe, ushimangira ko utigeze ushaka gutesha agaciro, gusuzuguza cyangwa guca intege abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.
Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza, ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubwo butumwa.
Yashimye kandi uruhare abaforomo n’ababyaza bagira mu kazi kabo ka buri munsi, ivuga ko ibaha agaciro kubera ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaza mu kurengera ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Uyu muryango wavuze ko binyuze muri gahunda zawo z’ubuzima n’iterambere ry’abaturage, wagize amahirwe yo gukorana n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, barimo abaforomo, kandi ko uha agaciro umusanzu wabo.
Nyuma yo kumenya impungenge zari zagaragajwe, Zion Temple yavuze ko yegereye ubuyobozi buhagarariye abaforomo n’ababyaza kugira ngo ibagezeho ko yicujije ibyabaye, ndetse habeho ibiganiro bigamije gushaka umuti wubaka.
Impande zombi kandi zemeranyije gukomeza ibikorwa bigamije guteza imbere ubwumvikane, ubufatanye no kongera icyizere cya rubanda.
Zion Temple yavuze ko ibyabaye byayibukije inshingano zikomeye zijyana n’uruhare Itorero n’abayobozi baryo bafite mu bantu, ivuga ko izakomeza kuzuza izo nshingano mu bwenge, kwicisha bugufi no kubaha agaciro ka buri muntu n’umwuga we.
Amagambo ya Gitwaza yateje impaka
Iyi nyigisho ya Apostle Dr. Paul Gitwaza yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, ituma habaho impaka n’impungenge, cyane cyane mu bakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Muri iyo nyigisho, Gitwaza yavuze ko “umwuka w’abarozi” uba mu baforomo n’ababyaza, anavuga ko Satani abakoresha.
Ati: “Umwuka w’abarozi uba mu ba foromo (nurses), bariya babyaza (midwives), Satani arabakoresha. Ni bande bagombaga kwica Abisirayeli? Ni ababyaza. Umwana apfira hariya ukibyara gutya.”
Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu iyo uri umukristo uri ku nda, jya usaba Imana ngo Malayika abe ari we ufata umwana wawe cyangwa uwo wizeye, n’uwo wizeye wese Imana imukoreshe.”
Yavuze kandi ko hari ibyo abarozi bakora ku bana bakivuka, birimo ibyo yise “gutwara intanga z’umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa bakamwambura amagi.”
Gitwaza yakomeje asaba ababyeyi kujya basengera abana babo no kwirinda kubaraza ahantu batazi.
Ati: “Nubona ugize umwana w’umuhungu ukabona ateye inda ubabare ariko wishime nimuzima. Abenshi babategera hariya bakivuka, umukobwa akabaho atagira amagi. Rero abatwite mubasengere, n’igihe bakuze jya wirinda kohereza abana kurara ahantu utazi. Mu ijoro baragenda bakabatangamo ibitambo, ntuzongere kuraza umwana ahantu utazi.”
Mu gusoza, AWM/ZTCC yongeye gushimangira ko ikomeje inshingano yayo yo kwamamaza Ivanjili y’Umwami n’Umukiza Yesu Kristo, no guteza imbere urukundo, ubumwe, ubwiyunge no gukorera inyokomuntu.
Yashimiye abaforomo n’ababyaza, abanyamuryango bayo ndetse n’abaturage muri rusange ku bw’ubwumvikane n’uburyo bwubaka bagaragaje mu guhangana n’iki kibazo.
