Abaturage bo mu Karere ka Gakenke n’aka Nyabihu bavuga ko bishimiye ikiraro cyo mu kirere bubakiwe gihuza Uturere twombi, bakemeza ko kigiye gukemura ibibazo byinshi byari bimaze imyaka bibarembeje birimo ingorane z’imigenderanire, ubuhahirane ndetse n’impanuka zajyaga zihitana ubuzima bw’abaturage.
Iki kiraro gihuza Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke n’Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, abaturage bavuga ko mbere y’uko cyubakwa, bambukaga mu nzira zigoranye cyane, zirimo kunyura mu mazi cyangwa gukora urugendo rurerure ruzenguruka, ibintu byadindizaga ubuhahirane n’imibereho yabo muri rusange, nk’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke baganiriye n’Imvaho Nshya babivuga.
Mukankundiye Claudine, umwe mu batuye muri aka gace, yavuze ko mbere y’ikorwa ry’iki kiraro abaturage bahoraga bafite ubwoba bwo kwambuka, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi.
Yagize ati: “Hari igihe umuntu yavaga ku isoko cyangwa ajyanye umusaruro we kuwugurisha akabura uko yambuka. Imvura yaragwaga amazi akuzura, tukarara cyangwa tugatinda, dutegereje ko agabanyuka. Hari n’abahaburiye ubuzima, umwe yaguye mu mugezi wa Nyabarongo cyane ko iki kiraro ariho kiri ahita apfa, abandi bakamugara.”
Avuga ko abana bajyaga ku ishuri na bo bahuraga n’ingaruka zikomeye, kuko hari abakererwaga cyangwa bakabura uko bagera ku mashuri yabo bitewe n’imiterere mibi y’inzira, bakiguma mu rugo.
Niyomugabo Jean Marie we yavuze ko hari igihe abaturage bajyaga bahitamo kutajya ku masoko kubera ikibazo cyo kwambuka.
Yagize ati: “Twahingaga imyaka myinshi ariko kubona isoko bikatugora. Hari imyaka yangirikaga kubera kubura uko tuyigeza aho bayigurishiriza. Ubu iki kiraro kiduhaye icyizere cy’iterambere.”
Yongeyeho ati: “Hari abantu twabonye amazi abatwara. Byaduteraga agahinda kuko twari tuzi ko ikibazo ari ukubura ikiraro. Kuba cyubatswe ni igisubizo gikomeye cyane kuri twe n’bavandimwe bacu bo muri Nyabihu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko iki kiraro kigiye gukemura ibibazo byinshi abaturage bari bafite, cyane cyane ibijyanye n’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’Uturere twombi.
Yagize ati: “Iki kiraro kizafasha abaturage bo muri Mugunga no muri Shyira kugenderana neza, kugeza umusaruro ku masoko no kubona serivisi bitabagoye. Hari abaturage byasabaga kuzenguruka, bagakora urugendo rurerure cyane kandi aho bagiye hari hafi.”
Yakomeje avuga ko iki kiraro kizagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abaturage, kuko kizoroshya urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abahinzi.
Yagize ati: “Turateganya ko ubuhahirane bugiye kwiyongera, abaturage bagakora ibikorwa byabo bibinjiriza neza kubera ko kugera ku masoko bitakiri ikibazo.”
Yasabye abaturage gufata neza iki kiraro, ati: “Turasaba abaturage kukirinda, bakirinda ibikorwa bishobora kugisenya no gukomeza kugikoresha mu buryo bubafasha kwiteza imbere. Iyo ibikorwa remezo bibungabunzwe biraramba kandi bikagirira akamaro benshi.”
Icyo kiraro Cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 76 258 823 Frw, kikaba kitezweho guteza imbere imibereho y’abaturage b’Uturere twombi binyuze mu koroshya ubuhahirane n’ingendo za buri munsi.
