Abaganga  b’amatungo 40  bahawe ibikoresho bya miliyoni 16 Frw

Abaganga  b’amatungo 40  bahawe ibikoresho bya miliyoni 16 Frw

Imvaho Nshya

March 28, 2022

Umushinga USAID Orora Wihaze ku bufatanye n’ Urugaga rw’Abaganga b’amatungo mu Rwanda  “RCVD”  bahaye abaganga b’amatungo bigenga  40   ibikoresho   bifashisha bifite agaciro ka miliyoni zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba baganga b’amatungo baturuka mu turere 8 umushinga USAID Orora Wihaze ukoreramo ari two  Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyamagabe, Ngoma,  Kayonza,  Burera na Gakenke.

Buri muganga w’amatugo yagenewe agasanduku karimo ibikoresho  byose bikenewe bifite agaciro k’ibihumbi 415 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa RCVD, Dr. Tumusabe Marie Claire atangaza ko iki gikorwa bakishimiye kuko aba baganga b’amatungo  bizabafasha gushyira mu bikorwa neza inshingano  bafite.

Akomeza avuga ko  inshingano nyamkuru urugaga rufite ari  ugutanga serivisi inoze ku mworozi kandi ikamugeraho ku gihe. Ati : “Kugira ibikoresho rero ni kimwe mu bizafasha ba borozi  kubona  serivisi nziza kandi inoze.”

Dr. Tumusabe avuga ko ibi bikoresho bihenze  ku buryo umuganga wigenga kubibona byari kumugora ari yo mpamvu ku bufatanye n’umushinga Orora Wihaze  mu guteza imbere ubworozi  bw’amatungo magufi basanze ari ngombwa  kugira ibyo bikoresho kugira ngo bajye bavura aya  matungo.

Umwe mu bahawe ibi bikoresho, Tuyambaze Jeanne wo mu Murenge wa Boneza, Akarere ka  Rutsiro avuga  ko hari byinshi batakoraga kubera ubushobozi bwari buke n’ibikoresho bidahagije ariko ubu bagiye kurushaho kunoza serivisi batangaga ku borozi cyane cyane ab’amatungo magufi nk’ingurube, inkoko n’ayandi.

Umuyobozi w’umushinga USAID Orora Wihaze, Dr. Karamuzi Denis avuga ko  uyu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango  Nterankunga w’Abanyamerika (USAID) ukaba  wuzuzanya n’ibikorwa  bya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) biri mu nkingi ebyiri  harimo kunoza serivisi zishamikiye ku bworozi bw’amatungo  ndetse no kuzamura imirire n’ibikomoka ku matungo; inyama amagi, amata n’ibindi.

Akomeza avuga ko muri serivisi zishamikiye ku borozi harebwe uburyo zigezwa ku bantu, bigaragara ko abaganga b’amatungo bigenga   babigiramo uruhare rukomeye  rwa buri munsi ariko bagakenera kunguka ubumenyi ndetse no kugira  ibikoresho  by’ibanze.

Dr. Karamuzi  ati : “Twateguye rero iyi gahunda dufatanyije na  RCVD, dufata abaganga 40  bo muri twa turere 8  bahabwa  ubwo bumenyi  ndetse tunabaha  n’ibikoresho by’ibanze.”

Avuga ko Orora Wihaze ikorana n’abikorera mu bikorwa  byo kurushaho guha agaciro  ibikomoka mu matungo kugira ngo  bihabwe intebe muri gahunda yo kuzamura imirire myiza  no kurwanya igwingira  mu bana  ndetse n’imirire mibi mu babyeyi.

Agaruka ku turere 8 uyu mushinga ukoreramo, Dr. Karamuzi yavuze  ko ari uturere twugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi, atanga urugero rwa Nyamasheke ahagaragaye ko  igwingira mu bana ryazamutse kandi ahandi ryaramanutse aho bavuye kuri  34% bakagera kuri 37%.

Ati : “Turi muri Nyamasheke, Rutsiro, Ngororore, Nyamagabe, Ngoma, Kayonza, Burera na Gakenke , ni uturere tugaragaramo ubushobozi mu bworozi ariko tukagaragaramo ikibazo cy’imirire mibi.”

Akomeza avuga ko iyi gahunda rero ari uburyo  bwo gufata bya bikorwa by’ubworozi bikunganirwa bigahabwa  imbaraga ariko  n’imirire igahabwa icyerekezo bishingiye ku bikomoka ku matungo.

Uretse gufasha aborozi mu kuvura amatungo, aba baganga b’amatungo banaha inyigisho aborozi  ku buryo bwo kunoza ubworozi bwabo  bikajyana no kunoza imirere harebwa cyane ku bikomoka ku matungo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu  Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Ndayisenga Fabrice atangaza ko ibikoresho aba baganga b’amatungo bahawe bizafasha mu kwegera aborozi  babavurira amatungo  ku gihe.

Akomeza avuga ko mbere bagiraga imbogamizi z’ibikoresho ariko  ubu bigiye kubafasha kunoza serivisi bahaga aborozi.

Dr. Ndayisenga  avuga ko nubwo iyi gahunda ikozwe mu turere 8, muri gahunda ya Leta y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambereNST1 bafite imishinga  3 irimo abaterankunga batatu batandukanye kandi bakora mu bworozi  bw’amatungo magufi  kuko ubu ni bwo bwashyizwe imbere  kugira ngo bateze imbere ibiyakomokaho.

Akomeza avuga ko mu matungo magufi bahisemo harimo ingurube n’inkoko kuko babonye zifasha mu kuzamura abaturage.

Dr.Ndayisenga avuga ko ibikoresho aba baganga b’amatungo bahawe bizajya binafasha mu kuvura andi matungo  yaba amagufi n’amaremare nk’inka n’andi atari inkoko n’ingurube gusa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA