Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abanyeshuri 277 452 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza hirya no hino mu Gihugu, kwiranda ubwoba bagakora ibizamini nta gihunga kandi bakabitsinda neza, kuko Igihugu kibitezeho kucyubaka.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2026, ubwo yatangizaga ibyo bizamini ku mugaragaro.
Ni ibizamini ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku ishuri rya G.S Remera Catholique riri mu Karere ka Gasabo n’irya G.S Karembure riri mu Karere ka Kicukiro.
Minisitiri Nsengimana yasabye abanyeshuri kwirinda ubwoba bagakora ibizamini neza bakabitsinda kuko ari bo bazubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.
Yagize ati: “Mubyitondere musome, mukore iyo bwabaga,mbifuriza ko mutsinda. Muzarwubaka mukomereje aho abandi bazaba bagejeje. Twizeye ko mutazadutenguha.”
Minisitiri Nsengimna yavuze ko mu myiteguro y’ibyo bizamini ubuyobozi bw’amashuri bwakoranye n’ababyeyi kandi ahamya ko abana biteguye neza bityo badakwiye nta gikwiye kubahungabanya ahubwo bakwiye gukora ibizamini mu mutuzo.
Bamwe mu banyeshuri batangiye ibizamini biga kuri G.S Remera Catholic babwiye Imvaho Nshya ko nta bwoba bafite bw’ibizamini kuko bigishijwe neza.
Mugisha Eric yagize ati: “Niteguye gukora neza kuko batwigishije neza.” Manzi Owen na we yagize ati: “Ibyinshi twarabyize nta bwoba mfite.”
Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 biyongereyeho 57 526, ugereranyije n’abagera ku 219 926 bari bakoze umwaka ushize wa 2024/2025.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iri zamuka ryagizwemo uruhare ahanini n’uburyo umubare w’Abanyarwanda ugenda wiyongera ndetse na gahunda zikomeza gushyirwamo imbaraga mu burezi zituma abanyeshuri badata ishuri.




