Abasirikare b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kwizihiza Isabukuru y’imyaka 32 u Rwanda rwibohoye.
Uyu muhango wakiriwe na RWANBATT-3, uhuza abasirikare ba RWANBATT-3, RWANBATT-1, Umutwe wa Polisi y’u Rwanda uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (FPU), abayobozi muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ndetse n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu. Wagaragaje ubumwe n’ubufatanye biranga Abanyarwanda bakorera hanze y’Igihugu, Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo n’inshuti zabo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Col Charles Rutayisire, Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibikoresho muri UNMISS, yavuze ko Kwibohora k’u Rwanda kutari intsinzi ya gisirikare gusa, ahubwo ari na byo byabaye umusingi w’impinduka zikomeye Igihugu cyagezeho mu nzego zitandukanye.
Yagaragaje ko mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwageze ku bumwe n’ubwiyunge, imiyoborere myiza, kubaka amahoro, ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, kurengera ibidukikije, guteza imbere abagore ndetse n’ubukungu.
Yakomeje ashishikariza abitabiriye uwo muhango gukomeza kurinda amahoro n’umutekano u Rwanda rwagezeho, ashimangira ko umwuka wa Kwibohora ukomeza kubaho binyuze mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu, gukunda igihugu no kugira uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka Igihugu.
Mu ijambo ryatanzwe mu izina ry’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, William Ngabonziza, Perezida w’uwo muryango, yashimiye byimazeyo Inkotanyi ku butwari, ubwitange n’umuhate mu kubohora u Rwanda. Yasabye Abanyarwanda bose baba mu mahanga gukomeza kwimakaza ubumwe, kubungabunga indangagaciro z’Abanyarwanda no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu, ari na ko baba ba ambasaderi beza b’u Rwanda aho batuye.

Uyu muhango warushijeho gushimangira umubano mwiza hagati y’abasirikare b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo ndetse n’abayobozi ba Guverinoma ya Sudani y’Epfo, ugaragaza ubushake bahuriyeho bwo gukomeza kwimakaza ubumwe, amahoro n’ubufatanye mu guteza imbere icyerekezo n’ibyo u Rwanda rwagezeho.


