Congo-Brazzaville yifatanyije n’Abanyarwanda  ku munsi wo Kwibohora 32 
Politiki

Congo-Brazzaville yifatanyije n’Abanyarwanda  ku munsi wo Kwibohora 32 

Imvaho Nshya

July 5, 2026

Guverinoma ya Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), yifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu kwizihiza Umunsi Mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 32 (Kwibohora 32), mu birori byabereye i Brazzaville  ku wa 4 Nyakanga 2026.

Ni ibirori byitabiriwe n’abasaga 400 byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’abanyarwanda bahatuye, inshuti zabo n’abagize Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Congo. 

Umushyitsi mukuru yari Denis Christel Sassou N’Guesso, Minisitiri w’Ubutwererane Mpuzamahanga no Guteza Imbere Ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera muri Congo Brazzaville. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Parfait Busabizwa yavuze ko uyu munsi ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda. 

Yagarutse ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho Ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Gen. Maj. Paul Kagame zavanye igihugu mu mwijima, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 none ubu u Rwanda rukaba ari Igihugu gifite icyerekezo kibereye Abanyarwanda b’ingeri zose. 

Yasobanuye ko mu myaka  32 ishize, u Rwanda rwageze kuri byinshi byiza byatumye isura yarwo ihinduka mu ruhando rw’amahanga, anasangiza abitabiriye uyu muhango  iterambere u Rwanda rwagezeho mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage hagendewe kuri gahunda y’icyerekezo 2050, ati: “Nubwo hari ibyagezweho, u Rwanda rukomeje urugendo rwo kuzamura urwego rw’iterambere.”

Ambasaderi Busabizwa, asoza ijambo rye yashimiye Leta ya Congo ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, ndetse n’ubushake yagaragaje mu gushimangira ko ishyigikiye Isoko Rusange rya Afurika (ZLECAf/AfCFTA) ndetse n’ingamba zigamije koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika hagati y’ibihugu byabo.

Yahamagariye kandi urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukunda igihugu no gukora cyane, avuga ko ari byo shingiro rya Kwibohora. Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’itorero ‘Amaliza’ ry’Abanyarwanda batuye i Brazzaville ndetse n’itsinda ndangamuco ryo muri Congo ryitwa ‘Fantastique’.

Minisitiri yari Denis Christel Sassou N’Guesso ari kumwe na Ambasaderi parfait Busabizwa
Abanyarwanda, inshuti zabo n’abahagarariye inzego zitandukanye bari bitabiriye
Ibirori byaryohejwe n’imbyino gakondo zo mu Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA