Abaturage 1 408 bo ku kirwa cya Gihaya, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi n’abandi 1 153 batuye ikirwa cya Kirehe, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke bishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 yo Kwibohora bashyikirizwa ubwato bubiri bufite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda bworoshya ubuhahirane.
Ni ubwato baguriwe na Polisi y’u Rwanda bashyikirijwe na Minisitiri w’Ubutekano w’Imbere mu Gihugu Dr. Biruta Vincent, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bifatanya kwizihiza ‘kwibohora’ ku nshuro ya 32.
Buri bwato muri ubu bubiri bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 60 n’imizigo ya toni n’ibilo 200, aba baturage babuhawe bakaba bavuga ko bari bamaze igihe kinini bagorwa no kwambuka bahahirana n’abari ku bindi birwa cyangwa imusozi.
Ruganintwali Benjamin wo ku Kirwa cya Gihaya, ati: “Bugiye kutuvana mu bwigunge twarimo. Ntitwabashaga guhahirana n’abaturanyi bacu bo ku Nkombo no mu Mujyi wa Rusizi. Kwambuka ujya gushakishayo imirimo, kwivuza cyangwa abana bajya kwiga, kwari ukwirwanaho ugashaka ufite akato gato k’ingashya kakwambutsa na bwo bigoranye. Nta buryo buzwi bwo gutwara abantu n’ibintu twagiraga.”
Avuga ko uku kutagira uburyo buzwi bwo gutwara abantu n’ibintu byabahejeje mu bukene igihe kirekire, kuko bituma nk’urubyiruko rufite imbaraga rubacika rukigendera, n’ugize icyo ageraho akajya gushakishiriza ahandi.
Nyirandamutsa Valentine na we utuye kuri iki kirwa, avuga ko ikibazo gikomeye cyane ubu bwato buje gukemura ari icy’ubuzima kuko na we ari mu bagore benshi bagiye babyarira mu ngo cyangwa mu mayira kubera kubura uburyo bwo kugera kwa muganga.
Avuga ko kubera kubura uburyo bwo kwivuza buhagije kuri iki kirwa kuko n’ivuriro ry’ibanze bafite hari ubwo ryaburaga abaganga bigatuma bivuriza ku bigo nderabuzima bya Rusizi ya Mbere mu Murenge wa Mururu, ku Kigo Nderabuzima cya Nkombo cyangwa icya Shagasha byose bisaba kuhagera unyuze mu mazi. Ati: “Hari ubwo nabyariye mu rugo nabuze ubwato bunyambutsa ngo ngere kwa muganga . Namerewe nabi cyane. Iyo tugira ubwato bwiza bwa moteri nk’ubu nari kubyarira neza kwa muganga.”
Niyonsaba Jean wo ku kirwa cya Kirehe mu Karere ka Nyamasheke na we ati: “Ubu bwato ni impano ikomeye duhawe na Perezida Kagame tugomba kubyaza umusaruro ufatika w’ubukungu. Abana ntibazongera kubura uko bajya kwiga hakurya, ngo urujya n’uruza rukomwe mu nkora nk’uko byari bimeze ubu. Burabikemuye. “
Uretse ubwato bwatanzwe, Minisitiri Dr. Biruta yashyikirije inkunga ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda urubyiruko 23 rwavuye Iwawa rukibumbira muri Koperative Icyerekezo ikorera mu Murenge wa Mururu.
Ndikumana Yves wo mu rubyiruko rwavuye Iwawa na we yashimiye Perezida Paul Kagame n’inzego z’umutekano zabageneye inkunga yo guteza imbere umushinga wabo w’ubworozi bw’ingurube. Ati: “Aya mafaranga tugiye kuguramo izindi ngurube 10 n’ibiryo byazo, tunagure imirima duhinge kuko ifumbire ihagije tuzaba tuyifite, twiteze imbere bifatika, tube abahamya b’impinduka.”
Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko ubufatanye bw’Ingabo, Polisi, Inzego z’ibanze n’abaturage bwagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange.
Yavuze ko uretse ubwo bwato bwaguzwe n’inkunga yahawe urubyiruko, muri rusange ubwo bufatanye bwatumye abaturage basaga 28 500 bavurwa, hubakwa inzu 80 z’abatishoboye zinashyirwamo ibyo kurya n’ibikoresho by’ibanze.
Agaruka ku bwato, yagize ati: “Buzabafasha koroshya ingendo z’abanyeshuri, kongera umutekano mu bwikorezi bwo mu mazi no guteza imbere ibikorwa by’imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage bushingiye ku kiyaga cya Kivu.”
Min. Dr Vincent Biruta yavuze ko ibikorwa nk ‘ibi ari ngarukamwaka asaba ababikorerwa kubifata neza no kubibyaza umusaruro ugaragara kuko ari byo bigaragaza kwibohora nyako.



