Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD PLC), yatangije ku mugaragaro gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’imari, zizajya zitangirwa muri za SACCO zo ku rwego rw’Akarere mu gihugu hose. Ni igikorwa cyatangijwe ku rwego rw’Igihugu ku mugaragaro mu Karere ka Nyamagabe muri Ishema SACCO Nyamagabe, ifite abanyamuryango basaga 180,000.
Zimwe mu nguzanyo zizatangwa muri iyi gahunda harimo iyitwa ‘Kataza’ ifasha abahinzi n’abarozi, abari mu bikorwa by’ubukerarugendo ndetse no kwakira abashyitsi kubona inguzanyo ku nyungu itarengeje 9% yishyurwa hagendewe ku bushobozi bw’umushinga, ikaba igenewe abatarengeje imyaka 35 y’amavuko, aho 80% mu bayigenewe ari abari n’abategarugori.
Harimo kandi indi nguzanyo yitwa ‘Iganze muhinzi mworozi’ igenewe abahinzi n’aborozi mu byiciro byose nayo itangwa ku nyungu nto ugereranije n’izindi kandi ikaba yakwishyurwa no mu gihe kirekire bijyanye n’imiterere n’ubushobozi bw’umushinga.
Bamwe mu bahinzi-borozi batangiye gusogongera kuri iyi nguzanyo, barimo Mukayiranga Josiane w’imyaka 25, utuye mu murenge wa Buruhukiro, mu Karere ka Nyamagabe. Asanzwe akora ubuhinzi ariko akagorwa no guhingira igihe, kuko yakoreshaga abakozi batatu gusa.
Muri Gashyantare uyu mwaka, yahawe inguzanyo muri gahunda ya ‘Kataza’ none ubu akoresha abakozi 17 bahoraho. Aho yahingaga ibilo 10 by’ingano, ubu ahinga ibilo 200 by’imbuto icyarimwe. Ati “Ubu ndakataje, ndateganya ko abantu bazajya bamfata nk’icyitegererezo mu buhinzi iwacu, bakaza no gukura imbuto iwanjye.’’
Ni intego ahuriyeho na Munyanziza Frodouard wo mu Murenge wa Tare, ukora ubuhinzi bw’icyayi, ibigori n’ubworozi bw’inka, ingurube za kijyambere hamwe n’inkoko, ariko akaba ateganya kwagura ibikorwa akoresheje inguzanyo yemerewe muri iyi gahunda ya BRD bunyuze mu Ishema SACCO Nyamagabe.
Munyanziza wasinye amasezerano y’inguzanyo, yavuze ko ashaka gukora ubuhinzi bw’ibirayi kuri hegitari 7 ndetse no gutangiza uruganda rukora ifumbire y’imborera yifashishije amaganga y’amatungo ruzatwara hafi miliyoni 10 Frw, akazajya ayigurisha no mu bandi bahinzi bamwegereye. Ati “Ndashaka gukora ubuhinzi n’ubworozi butarimo akajagari, ku buryo nzamura ibikorwa bikagaragara, kandi nkatanga akazi kuri benshi, mbikesha iyi nguzanyo ngiye guhabwa.”
Muri uyu muhango kandi ibyiciro binyuranye birimo abafite ubumuga, urubyiruko, abari n’abategarugori, impunzi n’abandi bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo bahawe.
Umuyobozi wa Ishema SACCO, Zabanyinshi Jean Baptiste, yavuze ko ubu bufatanye na BRD buzafasha guteza imbere abaturage binyuze mu kubafasha kubona serivisi z’imari zihuse kandi zibegereye, kuko abenshi bagorwaga no kubona inguzanyo zihendutse zibafasha kwagura ibikorwa byabo.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Stella Rusine Nteziryayo, yavuze ko banki BRD ikomeje gushyira imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z’imari binyuze mu gukorana bya hafi na SACCO, kandi biteze ko bizabateza imbere.
Yagize ati: “Ubufatanye dufitanye na SACCO z’Uturere butuma serivisi zacu z’imari ihendutse zegerezwa abaturage kurushaho, bityo amahirwe y’iterambere akabageraho byoroshye. Turashishikariza abahinzi n’abikorera by’umwihariko kwitabira izi nguzanyo zifite inyungu nto, kugira ngo biteze imbere. Tuzakomeza gutanga serivisi zinoze, zihuta kandi zitanga igishoro gikenewe mu guteza imbere ubucuruzi.”
Uyu muyobozi yabasabye ko abari kugerwaho n’izi nguzanyo bakomeza gukura mu bikorwa ntibazakomeze gusaba amafaranga mu bigo biciriritse, ahubwo bakagana izindi banki z’ubucuruzi, iziciriritse zigasigara zifasha urubyiruko rukizamuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, yabwiye abagenerwabikorwa b’izi nguzanyo kuziha agaciro, kuko zizabaha uburyo bwo gukora bwisumbuye, bityo bakwiye gukuba inshuro nyinshi umusaruro, bagahamya intego y’iterambere y’imyaka itanu (NST2). Ati: “Ubu namwe mwungutse imbaraga, twizeye ko muzongera umusaruro mukagera kuri toni 10 z’ibigori kuri hegitari mukanarenza, ibiribwa n’amafaranga bikiyongera.”
Ishema SACCO yatangirijwemo iyi gahunda, izanyuzwamo inguzanyo z’arenga miliyari 1.4 Frw, aho muri gahunda ya Kataza hazatangwa miliyoni 500 Frw, muri ‘Iganze muhinzi mworozi’ hagatangwa miliyoni 940 Frw. Ni mu gihe kugeza ubu 40% by’abazigenewe bamaze kuzihabwa.
Kuva mu mwaka wa 1967, Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) ni yo banki y’igihugu ishinzwe guteza imbere iterambere rirambye. Itanga inguzanyo zihendutse, n’iz’igihe kirekire kandi zijyanye n’ibikenewe n’abakiliya.
Mu myaka isaga 59, BRD yateye inkunga imishinga itandukanye mu nzego zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, imiturire, uburezi, imishinga ibungabunga ibidukikije, ibyoherezwa mu mahanga n’inganda. Iyi mishinga igira uruhare rukomeye mu kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu, zirimo NST2, icyerekezo 2050 ndetse n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

