Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda rwamenye impamvu yo gukora ishoramari mu ngeri zitandukanye, kuko bifasha abashoramari kumenya aho bashora imari mu Rwanda, kandi bitanga amahirwe yo gukora bakunguka, bakagura ishoramari bakanagera ku isoko ryo hanze y’u Rwanda.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum), kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026. Yagize ati: “Urugendo rwacu rw’iterambere rudusaba gutekereza birenze uko igihugu kingana mu buso, ahubwo rwubakiye ku gufungura amarembo no kwihuza n’abadufasha guha serivisi isoko ryagutse, Abanyarwanda gusa ahubwo no mu Karere kose ndetse n’Umugabane.”
Yasobanuye kandi ko ubukungu bw’Isi buhinduka vuba vuba, hari byinshi bihinduka ariko hakwiye kutirengagizwa amahirwe Abanyafurika babibonamo.
Asti: “Ubukungu bw’Isi burahinduka vuba. Imari irakenewe cyane, inkunga irarushaho guhenda cyane, Uruhererekane rurimo kuvugurura, kandi ikoranabuhanga rirazana impinduka muri buri rwego. Muri icyo gihe, amahirwe y’abaturage muri Afurika ntaashobora kwirengagizwa, abaturage bakiri bato n’abakuze, imijyi igenda yiyongera ari ko n’ibikenerwa byiyongera n’abakozi ni byo bizagena imisusire y’ubukungu bw’Isi mu myaka iri imbere.
Ikibazo ni uguhindura ubu bushobozi mu buryo bufatika, bisobanuye kubaka amasosiyete ahangana, amasoko akomeye, ibikorwa remezo bihamye, imari itanga umusaruro mwinshi, n’imbuga zambukiranya imipaka zituma byoroha gushora imari, gucuruza no kwaguka bikagera hirya no hino ku mugabane.
Yakomeje asobanura ko bisaba ubufatanye hagati ya za Leta n’abikorera. Ati: “Bisobanura ko za Leta n’abikorera bakorana mu buryo butandukanye, Leta zishyiraho uburyo bwo guteganya no kugabanya amakimbirane, noneho abikorera bagashora imari, bagahanga udushya, kandi bagafasha mu kubaka ibyo Afurika ikeneye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Jeune Afrique Media Group akaba ari na we wanatangije ‘Africa CEO Forum’, Amir Ben Yahmed, yavuze ko ku Isi hari ibibazo bisimburana kandi bikomeye, ariko abantu bafite amahitamo yo guhangana nabyo.
Yagize ati: “Isi iri mu bihe bikomeye kandi ku buryo buhoraho. Twatangiye duhanganye n’imihindagurikire y’ibihe, hazaho Covid- 19, hanyuma intambara ya Ukraine, kandi buri gihe biteza ingorane Afurika. Ubu dufite amahitamo abiri, dukomeza kwirengera ikiguzi cy’ibibazo by’abandi cyangwa duhitamo kubaka igipimo dukeneye, dukora cyane kugira ngo tuzamuke, tugire imbaraga.”
Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum) yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 izasoza ejo ku wa Gatanu ku ya 15 Gicurasi 2026, ikaba yahurije hamwe abayobozi b’ibigo barenga 1,000 n’abakuru b’ibihugu batandatu. Iyi nama ihuza abantu barenga 2,800 baturutse mu bihugu 75, bafite intego yo kuganira ku ishoramari, ubukungu, n’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.



