Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin yabwiye abarangije amasomo mu Politekiniki y’u Rwanda (Rwanda Polytechnic/ RP) ko Isi iri kwiruka bidasanzwe ndetse n’imiterere y’akazi ikaba ihinduka uko bwije nuko bucyeye, ariko badakwiye gukangwa n’ibihe, ahubwo bakabyaza umusaruro izo mpinduka. Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, mu birori byo guha impamyabumenyi abarenga 3,500 barangirije amasomo muri RP.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko Isi iri kwiruka ku muvuduko udasanzwe cyane cyane ku rwego rw’ikoranabuhanga, imiterere y’akazi haba mu nganda n’ahandi kandi biri kugirwamo uruhare n’urubyiruko ariko birimo amahirwe n’impungenge icya rimwe. Yavuze ko ibintu bitakimeze nkuko byahoze ariko bidakwiye kubaca intege ahubwo bagomba kugendana n’ibihe bagakomeza kwiga ubudahwema baharanira guhanga udushya.
Ati: “Ndabasaba kudakangwa n’impinduka ngo muteshe agaciro ibyo mwagezeho. Ni byo koko byinshi birahinduka, ariko impinduka zizana amahirwe menshi cyane kandi ibi Abanyarwanda n’abazi Umuco Nyarwanda, babyumva neza cyane. Ubutore buranga Abanyarwanda ni ubwo gushaka ibisubizo. Mwese mufite ubushobozi bwihariye bwo guhangana n’ibi bihe.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Igihugu kibashyigikiye cyane kuko cyamenye hakiri kare ko ikoranabuhanga, ubumenyi ngiro no guhanga udushya ari ingenzi mu guhangana ku rwego mpuzamahanga, ari na yo mpamvu cyafashe iya mbere mu gushora imari no kubakira urubyiruko ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo rwize no gushaka ibisubizo birambye.
Yaragagarije abo banyeshuri ko ari abakozi b’ejo hazaza bityo bafite ubumenyi bwa kinyamwuga bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu guhindura imibereho n’ubukungu bw’u Rwanda.
Ati: “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro nk’inkingi y’iterambere ry’Igihugu. Mu gihe inganda zikomeza gutera imbere ndetse hakavuka ikoranabuhanga rishya, twizeye ko Politekiniki y’u Rwanda ndetse n’uburezi bwacu muri rusange bizakomeza kugendana n’igihe no gutanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite.”
Yongeyeho ko nubwo bahawe impamyabumenyi ariko kwiga bitarangiye kuko mu gihe kizaza abazashobora ubuzima atari abazi byinshi ahubwo ari abafite ubushake bwo gukomeza kwiga. Ati:” Kurangiza amasomo si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urugendo rushya. Mutangire mukorane imbaraga n’umuhate, muhangane n’ahazaza mufite kwiyemeza, ikinyabupfura, amatsiko yo kumenya byinshi ndetse n’intego zikomeye. U Rwanda rukeneye impano zanyu, ibitekerezo byanyu n’imbaraga.”
Umuyobozi Mukuru wa Politekiniki y’u Rwanda Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko abarangije kwiga bahawe ubumenyi n’ubushobozi bityo Igihugu cyibafitiye icyizere. Yagize ati: “Icyerecyezo cy’u Rwanda mu iteramabere kizashingira ku bumenyi ngiro n’udushya mufite, tubafitiye icyizere cyinshi murasabwa gutanga umusanzu ufatika mu kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kuko mufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza neza.”
Politekiniki y’u Rwanda ifite uruhare mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda aho 70% by’abaharangirije amasomo babona imirimo mu gihe kitarenze amezi atandatu.





