Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Afurika ikwiye guhagarara ku nyungu zayo no kwanga gukomeza gukoreshwa n’ibihugu bikomeye bikoresha imbaraga za politiki n’ubukungu mu gusahura umutungo wayo no kuyihatira kwemera ibyo idashaka biyishyiraho ibihano avuga ko gutinya ibyo bihano byatuma ibihugu bibaho nabi kurushaho.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo muri Afurika (Africa CEO Forum 2026), ubwo yabazwaga ku buryo ibihugu bya Afurika bikomeje gushyirwaho igitutu n’ibihugu bikomeye binyuze mu bihano n’andi masezerano bihatirwa afatwa nk’ahonyora inyungu zabyo.
Muri icyo kihaniro cyayobowe n’umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos yababajije Perezida Kagame ibibazo bitandukanye yitsa ku masezerano bamwe bavuga ko ari mabi akomeje gushyirwa imbere y’ibihugu nka Zimbabwe, Zambia na Ghana, aho bisabwa kwemera ibikorwa byo gucukura no gusahura umutungo kamere wabyo kugira ngo bibone inkunga zirimo gahunda z’ubuvuzi n’izindi ariko byo bikaba byarabyanze.
Yanagarutse ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bikomeje gukoresha ibihano n’igitutu cya politiki mu kugenzura ibihugu bya Afurika, yibutsa ko u Rwanda narwo rwafatiwe ibihano kubera ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo nyamukuru Afurika ifite ari ukudakoresha neza ubushobozi n’umutungo ifite. Yagize ati: “Mu by’ukuri ni ikibazo gikomeye ariko kandi cyatewe n’ikintu kimwe: Afurika itarakoresha neza ubushobozi bwayo, amahirwe ifite n’imbaraga z’abaturage bayo. Ibyo byose bisa n’aho bifitwe n’abo hanze yayo.”
Yakomeje avuga ko ibihugu bikomeye bikoresha imbaraga zabyo mu guhatira abandi kwemera ibyo bishaka. Ati: “Ibihugu bikomeye bifite inkoni mu ntoki. Biyikoresha bikubita uwo bishatse. Ntibagihisha ibyo bakora, bikorwa ku mugaragaro.”
Perezida Kagame yavuze ko no ku bibazo byo mu karere, harimo n’ibya Congo n’u Rwanda, hakunze gukoreshwa uburyo bushingiye ku nyungu aho kuba ku butabera cyangwa ukuri. Ati: “Ibihano mbere ya byose umuntu yakwibaza niba bifite ishingiro. Kandi si ku Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihe byinshi byaragaragaye. Hari igihe ibihano bifatwa hashingiwe ku wo bazungukamo byinshi kurusha abandi. Iyo umuntu azi ko hari aho ashobora gusahura byinshi, ashyigikira cyane aho hantu n’iyo baba ari bo bafite amakosa.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubu busumbane no gukoresha abandi atari ibintu bishya, ahubwo ko byabayeho kuva kera. Ati: “No mu bihe bya kera cyane habagamo uburyarya bwinshi. Abami n’abandi bayobozi ba kera bahaga abana babo cyangwa abakwe babo ububasha bwo kujya gutegeka no kugenzura ahantu runaka. Kandi ibyo ni byo bikomeje no kuba uyu munsi.”
Yakomeje agaragaza ko Afurika ikomeje gufatwa nk’ahantu hagamijwe gusahurwa n’ibihugu bikomeye. Ati: “Hari abo babwira bati: ‘Genda ufate icyo ushaka cyose kandi ukore icyo ushaka muri kariya karere.’ Uko ni ko Afurika ifatwa.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ukwivuguruza gukomeye mu buryo ibihugu bikomeye bivuga demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, nyamara inyuma y’ibyo hakaba hari inyungu zo gusahura umutungo w’ibihugu bya Afurika. Ati: “Ibyo bihugu bikomeye mubona biza hano bivuga demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, ukuboko kumwe baba babivugiraho, ariko ukundi kuboko kuba gusahura ibyo abaturage batunze.”
Yavuze ko ari yo mpamvu Afurika ikwiye kwiha agaciro no kwanga gukomeza guterwa ubwoba cyangwa kwemera ibintu biyibangamiye. Ati: “Ntitwakomeza kuba abantu bategereje gusahurwa n’umuntu ufite ubucakura n’imbaraga. Oya, tugomba kubasha kuvuga ‘oya’. Kandi twatangiye kubibona.”
Ku bijyanye n’ibihano, Perezida Kagame yavuze ko nubwo bibabaza, bitakabaye impamvu yo kwemera gukora ibyo igihugu kidashaka. Ati: “Njye ntabwo nigeze nemera gutsindwa no mu bihe bibi cyane kurusha ibi. Iki si ikibazo gikomeye nk’ibyo twanyuzemo mbere.” Yakomeje ati: “Yego, birababaza, kandi ni cyo bigamije. Ibihano cyangwa izindi ngamba byose bigamije kubabaza abantu. Mu buryo bumwe rero natwe biratubabaza.”
Ariko yashimangiye ko kubabazwa no kwemera ibintu bibi birushaho kuremerera igihugu kurusha ibihano ubwabyo. Ati: “Ariko ntekereza ko twababara kurushaho turamutse tudakora ibyo dukora ubu. Bityo rero buri gihe uba ugomba kubara no gupima ibintu.” Perezida Kagame yavuze ko kuvuga “oya” ku bintu bibi bidakwiye gufatwa nk’ikintu gikomeye cyane. Ati: “Kandi ntabwo bigoye cyane kuvuga ‘oya’. Ahubwo kwemera ikintu kibi ni byo bihenda cyane.”
Perezida Kagame yashimangiye ko afite icyizere ko Afurika ishobora kwigira no kwikura mu bibazo binyuze mu bufatanye no kudaterwa ubwoba n’ibihugu bikomeye. Ati: “Ntekereza ko buri gihugu muri Afurika, cyane cyane dufatanyije, hari byinshi dushobora gukora ngo tuzamure Afurika kandi twizamure tugere ku rwego dukwiye kuba turiho.”
Yanavuze ko Afurika idakwiye gukomeza guterwa ubwoba n’ibihugu bikomeye byumva ko bifite uburenganzira bwo gutegeka abandi. Ati: “Kandi ntidukwiye guterwa ubwoba n’ibi bihugu bikomeye byibwira ko ari byo bifite isi n’ijuru n’ibindi byose.”

