Politekiniki y’u Rwanda (RP: Rwanda Polytechnic) yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bagera ku 3,553 basoreje amasomo muri Politekiniki 8 zo hirya no hino mu Gihugu zirimo iya Huye, Gishari, Karongi, Kigali, Kitabi, Musanze, Ngoma na Tumba.
Ibirori byo gusoza ayo masomo byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2026, aho byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, Abayobozi mu nzego z’uburezi ndetse n’ababyeyi n’inshuti z’abo banyeshuri. Mu banyeshuri bahawe impamyabushobozi, 30.7 % ni igitsina gore bakaba biyongereyeho 1% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ubuyobozi bwa RP bwashimiye abarangiye kwiga, bugaragaza ko bafite inshingano zo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete ku urwego rw’umurimo no mu zindi nzego zitandukanye. Umuyobozi Mukuru wa Politekinike y’u Rwanda Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko abasoje bahawe ubumenyi n’ubushobozi bityo Igihugu cyibafitiye icyizere kandi bagomba kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo byugarije Igihugu kandi bagashishikazwa no gushyigikira icyerecyezo cy’u Rwanda.
Yagize ati: “Icyerecyezo cy’u Rwanda mu iteramabere kizashingira ku bumenyi ngiro n’udushya mufite, tubafitiye icyizere cyinshi murasabwa gutanga umusanzu ufatika mu kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kuko mufite ubumenyingiro n’ubushobozi bwo gutekereza neza.”
Yongeyeho ati: ”Ndabashishikariza gukoresha ubumenyi bwanyu mu gukemura ibibazo bihari, mu gukorera imiryango yanyu n’Igihugu mufite indangagaciro no gukorana ubuhanga kandi mukora umurimo unoze aho mugiye hose uko akazi kaba kameze kose. Mwige ibishya bigirira akamaro ubuzima bwanyu kwiga ntibirangira, mube abanyamwete mu guhanga udushya mu murimo kandi muzagire impinduka nziza.”
Umuyobozi Mukuru wa RP yagaragaje ko bashishikajwe no guteza imbere uburezi barushaho gushyigikira iterambere ry’u Rwanda hashyirwa imbere guhanga udushya no kwimakaza ubufatanye buhuriweho.
Yavuze ko hiyemejwe kuzana abarema ibisubizo mu bibazo byugarije sosiyete binyuze muri gahunda n’intego yihaye, gushyigikira ubumenyi imbere mu Gihugu ndetse hafungurwa amahirwe n’ubushobozi hirya no hino mu Rwanda. Dr. Mucyo ati: “Twiyemeje guhanga udushya hashingiye ku bufatanye bukomeye no kwiyemeza guhuriweho.”
Yagaragaje ko abo banyeshuri babona amahirwe yo kwitabira gahunda z’ishuri zibanda mu gushyira mu bikorwa ibyo bize bikabafasha kwaguka mu mitekerereze yabo, gukora kinyamwuga no kwaguka mu bumenyi.
Ibyo bikaba bibafasha kugerageza ubushobozi bwabo bikarushaho kububakamo kwihangana no kwigirira icyizere; bikabongerera ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwimbitse, gusesengura no gukemura ibibazo ndetse bikaba byaragiye byongera imikoranire n’inganda aho ubumenyi ngiro bwagiye buhabwa agaciro bitewe n’umusaruro ugaragara ku rwego rw’umurimo n’inganda.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri ubu ukaba wabaye ku nshuro ya cyenda Politekiniki y’u Rwanda, yagize uruhare runini mu guhindura ubukungu bw’Igihugu cyane cyane mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (TVET), guhanga imirimo mu rubyiruko no gusubiza ibibazo by’inganda n’ibigo binyuze mu dushya n’ikoranabuhanga.



