Abarangije muri UR amasomo yo kwigisha bijeje guteza imbere ireme ry’uburezi
Uburezi

Abarangije muri UR amasomo yo kwigisha bijeje guteza imbere ireme ry’uburezi

HITIMANA SERVAND

October 26, 2026

Bamwe mu barangije amasomo ajyanye n’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda batangaje ko biteguye gukoresha ubumenyi bahawe mu kuzamura ireme ry’uburezi, bityo bakagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Ibi babitangaje nyuma yo gushyikirizwa impamyabumenyi zabo mu muhango wabereye mu Karere ka Kayonza mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba barangije amasomo bavuga ko bishimira umwuga bahisemo wo kwigisha no kurera abazubaka igihugu, bakaba biyemeje kuzana impinduka nziza mu burezi bashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.

Twahirwa Innocent yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira kuba barangije amasomo yabo, ashimira Imana, ubuyobozi n’ababyeyi babafashije muri urwo rugendo.

Ati “Icyambere turishimira ko twasoje amasomo yacu, aho tubishimira Imana, ubuyobozi ndetse n’ababyeyi bacu badufashe akaboko muri uru rugendo.

Mu ntumbero dufite ni uko tugiye kugaragaza impinduka mu burezi, duharanira ko abiga babona uburezi bufite ireme. Ibi tuzabikora twifashishije gushyira mu bikorwa neza ubumenyi twahawe.”

Mukanyirigira Ange na we yavuze ko yahisemo umwuga w’ubwarimu abikunze kandi ko yiteguye kuwukora abikunze, agamije gufasha abana kubona uburezi bubafasha kwiteza imbere.

Ati “Nagiye muri uyu mwuga numva mbikunze kandi nzanabikora mbikunze. Niteguye gutanga umusanzu wanjye mu gutanga uburezi bufite ireme kugira ngo abazanyura mu biganza bazabe abantu bashyitse kandi bafite ubujijuke buri ku kigero cyiza, bubafasha gutekereza mu buryo bwagutse bwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.”

Kangabe Louise yavuze ko bashima uburyo Leta ikomeje kwita ku barimu, haba mu kubongerera ubumenyi no kubafasha kuzuza inshingano zabo.

Yavuze ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo na bo bagaragaze umusaruro w’ishoramari rikorwa mu burezi no mu guteza imbere abarimu.

Ati “Uyu munsi hari gukorwa byinshi mu kunoza uburezi, aho mwarimu yitabwaho yaba mu gukarishya ubumenyi bwe ariko n’ibijyanye n’imibereho myiza. Ibi wabirebera no muri iri vugurura riherutse gutangazwa, aho abiga kwigisha bongerewe igihe bamara babyigishwa. Ibi bizatuma mwarimu agira ubushobozi bwo gutanga ubumenyi bufatika, kandi natwe dusezeranya ko tuzabishyira mu bikorwa.”

Minisitiri w’Uburezi yasabye abarimu kuba icyitegererezo

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye abarangije amasomo yo kwigisha guharanira ko abo bazigisha babona icyerekezo cyiza cy’ubuzima, bakabafasha kugera ku ntego zabo.

Ati “Niba ubaye mwarimu, bera icyitegererezo igisekuru kizaza. Niba urangije kwiga, ishimire ibyo wagezeho ariko unagire inyota yo gukomeza kugira ibyo wiga. Gira intego, wibuka ko insinzi idapimirwa gusa ku byo winjiza no kuba umunyamwuga, ahubwo inapimirwa ku bunyangamugayo bwawe n’icyo umarira abanyagihugu mu guhindura imibereho yabo.”

Muri uyu mwaka, abarangije amasomo ajyanye n’ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ni 317, mu gihe abasoje amasomo yabo bose muri iyi kaminuza ari 4 953.

Abarangije muri UR amasomo yo kwigisha bijeje guteza imbere ireme ry’uburezi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA