Abasaga ibihumbi 4 bitabiriye isiganwa ry’umukino ngororamubiri “Run for Peace” ry’ibilometero 10, riri muri atatu aba agize Irushanwa Mpuzamahanga ryo Gusiganwa ku Maguru “Kigali International Peace Marathon iri gukinwa ku nshuro ya 21.
Uyu mwaka ryakinwe iminsi ibiri, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena, hakinwe Run for Peace rikinwa n’abatarabigize umwuga, mu gihe ku Cyumweru, hazakina ababigize umwuga aho ab’igitsina gore basiganwa Half Marathon y’ibilometero 21, mu gihe ab’igitsina gabo bazasiganwa Full Marathon y’ibilometero 42.
Iri siganwa ryitabiriwe n’abarenga 4 033 bari mu byiciro bitandukanye kuva ku bana kugera ku bakuze, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abikorera ndetse n’abandi.
Mu bitabiriye iri siganwa harimo Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
Abasiganwe muri Run for Peace bahagurukiye ndetse banasoreza imbere ya Stade Amahoro, nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Inzira yakoreshejwe ni Stade Amahoro – Chez Lando – Gishushu (RDB) – KCC Round About – UoK – KABC – KCC – Rugando Round About – Inzovu Mall – Gishushu – Gisimenti – Stade Amahoro [Zigama CSS Gate] – Kwa Rwahama – Simba Kimironko – KFC Kimironko – Contrôle Technique – BK Arena – Stade Amahoro.Abitabiriye Run For Pea nta bihembo bahabwa ariko buri wese usoje gusiganwa ahabwa umudari.
Ku wa Gatanu, abategura Kigali International Peace Marathon bari batangaje ko ababigize umwuga bamaze kwiyandikisha muri Full Marathon na Half-Marathon ari 3.870, ariko kwiyandikisha birarangira kuri uyu wa Gatandatu, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
Kugeza ubu Imibare igaragaza muri Half-Marathon hari hamaze kwiyandikisha abakinnyi 1.584 barimo abanyamahanga 159 n’Abanyarwanda 1 324.






